Perezida Ndayishimiye yitabaje Perezida Suluhu mu kurwanya RED-Tabara

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uri mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzania kuva kuwa Gatanu, yasabye Perezida Samia Suluhu kumutera inkunga yo kurwanya umutwe yita uw’iterabwoba uyobowe na Alexis Sinduhije uri mu buhungiro hanze y’igihugu.

Perezida Samia Suluhu yakiriye mugenzi we w’u Burundi kuwa gatanu mu murwa mukuru wa politiki Dodoma, bagirana ibiganiro mu muhezo, aho nyuma y’ibi biganiro yatangaje ko yifuza ko Tanzania ifasha igihugu cye kurwanya umutwe w’iterabwoba uyobowe n’umunyapolitiki Alexis Sinduhije uri mu buhungiro kuva u 2014.

Nk’uko tubikesha urubuga UBMNews rwo mu Burundi , Perezida Ndayishimiye yagize ati ” hari umutwe urwana uyobowe na Alexis Sinduhije, ni uw’iterbwoba mu karere kacu, babangamiye umutekano w’abanyagihugu mudufashe kubarwanya,”

Perezida w’u Burundi kandi yasabye Tanzania kubafasha mu buvugizi kugirango u Burundi bukurirweho ibihano by’ubukungu bwafatiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kwinjizwa muri SADC ndetse no mu gucyura impunzi z’Abarundi ziri muri iki gihugu.

Ati ” Mwatwemereye kudufasha ngo u Burundi bwemererwe kwinjira muri SADC kandi munatuvugire mu bihugu by’i Burayi byafatiye ibihano u Burundi by’ubukungu kugirango bikurweho. mukomeze n’impunzi ziri hano z’Abarundi zitahe kuko hari amahoro ubu. murabizi ko inzego zacu zikorana neza kandi zifata abagizi ba nabi,”

Ubwo aheruka gufata ijambo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku ya 23 Nyakanga 2021 i New York perezida Ndayishimiye yavuze ko amahoro n’umutekano ari byose mu gihugu cye, ariko ko ahangayikishijwe no kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro mu karere irimo RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ndetse wanigambye ibitero bitandukanye muri iki gihugu.

Abategetsi b’u Burundi bavuga ko Alexis Sinduhije ari we uyobora uyu mutwe wa RED-Tabara, ndetse baherutse gusohora impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha bikorwa n’uyu mutwe, nyamara we yahakanye ko ari we uwukuriye ariko yemera ko ashyigikiye ibikorwa byawo kuko icyo barwanira ari kimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *