Hari impungenge ko virusi y’imbasa iheruka mu Rwanda mu 1993 ishobora kugaruka

Sangiza iyi nkuru

Virus itera imbasa iheruka mu Rwanda mu 1993 hari impungenge z’uko ishobora kugaruka mu gihugu iturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda aho iherutse gutahurwa.

Ubushakashatsi bwakozwe muri Uganda muri Kamena bwagaragaje ko hatahuwe virusi itera imbasa mu myanda y’abantu (amazirantoki) yasuzumwe cyane ko iyo virusi ikurira mu mara y’umuntu ku buryo uyifite ayituma n’undi wese uhuye n’uwo mwanda akaba ashobora guhita yandura no kuyikwirakwiza nk’uko byatangajwe n’impuguke mu by’ubuzima mu Rwanda.

Umukozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara zishobora kuba ibyorezo mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) akaba ashinzwe gukurikirana indwara zikingirwa, Itanga Ines, avuga ko u Rwanda rudatezuka gushyira imbaraga mu gukingira abana kuva bakivuka kugeza bageze ku mezi 3.5 mu gihe iyo ndwara hari aho ikigaragara ku isi harimo no mu bihugu by’abaturanyi.

Ati: “Imbasa ni indwara yandura; ubwo rero kuba irangwa mu bihugu duturanye, kandi ibihugu duturanye badafite gahunda ihamye nk’iyacu, cyangwa ari indwara ku Isi yaba ikigaragara, natwe tuba tugifite ibyago byo kwandura. Niba COVID-19 yarambutse inyanja ikagera ubwo igera mu Rwanda indwara yose yandura mu gihe ku Isi itararanduka na twe dushobora kugira ibyo byago. Ni yo mpamvu gukingira dukomeza gukingira, tuzahagarika gukingira ari uko twumvise ko ku isi nta murwayi w’imbasa igaragara.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ikomeza ivuga, uyu yongeyeho ko nubwo muri Uganda iyo virusi itagaragaye mu muntu, gusangwa mu mwanda bivuze ko hari umuntu wayitumye kandi aho ari ashobora kuba yayanduza n’abandi ku buryo ishobora kugezwa mu Rwanda n’abambuka umupaka n’amaguru, abagenda n’imodoka cyangwa indege.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *