U Rwanda na Zimbabwe ku rutonde rw’ibihugu byo gusura mu 2017

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Rwanda na Zimbabwe byashyizwe ku rutonde rwiswe Condé Nast ranking nk’ahantu heza ho kuzatembera mu 2017, akaba ari byo bihugu byo muri Afurika byonyine biri kuri uru rutonde.

Igihugu cya Zimbabwe buriya ngo ntikizwiho kubamo imyigaragambyo n’andi makimbirane ashingiye kuri politiki gusa, kuko gifite n’ibyiza nyaburanga birimo inyamanswa zo mu ishyamba zibereye ijisho.

c_home_top1

zimbabwe-large_tcm279-2396499

Muri iki gihugu kandi ngo hubatswe ikibuga cy’indege gishya cyatwaye miliyoni 150$, gifite ubushobozi bwo kwakira miliyoni 1,5 y’abantu buri mwaka ndetse kikaba cyigwaho indege za rutura, ari nayo mpamvu ngo Zimbabwe yagiye kuri uru rutonde.

vic-fall-airport

U Rwanda nk’igihugu cya kabiri cyo muri Afurika cyashyizwe kuri uru rutonde, ngo si ubwa mbere ruje mu myanya y’imbere mu bihugu bikwiriye gusurwa kubera ibyiza bibitatse.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Modern commercial buildings and street scene,
Modern commercial buildings and street scene, “Central Ville”, CBD, Kigali, Rwanda

beautiful-rwanda
arton162
kigali-600x300

Ikinyamakuru Africanews dukesha iyi nkuru kivuga ko u Rwanda kuri ubu rufatwa nka Singapore yo muri Afurika bitewe n’isuku irangwa mu mihanda yarwo, umutekano n’ibindi bituma rukurura abashoramari b’abanyamahanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *