Umunya-Albania w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu Butaliyani yahunze umugore we, yishyira mu maboko y’urwego rushinzwe umutekano rwa Carabinieri kugira ngo rumufunge, ngo “aho kugira ngo bakomeze babane”.
Uru rwego rwatangaje ko uyu mugabo yarugezeho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2021, avuga ko atagishoboye kubana n’umugore we kuko urugo rwabo rumeze no mu kuzimu. Yagize ati: “Munyumve, ubuzima bwo mu rugo bwambanye nko mu kuzimu. Ntabwo nakongera kurubamo, nimumfunge.”
Umuvugizi wa Carabinieri mu gace ka Tivori uyu mugabo atuyemo, Captain Francesco Giacomo Ferrante yatangarije AFP ko yu mugabo yari asanzwe yarakatiwe igifungo gisubitse azira icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Gusa kubera ko yananiwe kurangiriza igifungo mu rugo, ubutabera bw’u Butaliyani bwafashe icyemezo cyo kumujyana muri gereza nk’uko yabyifuzaga.


