U Bufaransa: Koffi Olomide ategerejwe mu rubanza aregwamo gufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere umuririmbyi Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Versailles mu Bufaransa aho akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bane b’ababyinnyi be.

Umwe mu bakobwa bemeza ko bahohotewe na Koffi Olomidé avuga ko yabajyanaga mu mahoteli akabasambanya ku ngufu, ndetse hari n’igihe yabahohoteraga bari muri studio. Umwe mu batanze ikirego avuga kandi ko yamufataga ku ngufu byibuze 2 mu cyumweru.

Ni ibyaha Koffi Olomide avugwaho kuba yarakoze hagati ya 2002 na 2006 ariko we ahakana yivuye inyuma.

Urukiko rw’Ibanze rwa Paris mu 2019 rwari rwamusabiye gufungwa imyaka ibiri mu gihe uruhande rwamuregaga rwo rwamusabiraga gufungwa imyaka 7. Mu bakobwa kandi uyu muhanzi w’icyamamare ashinjwa guhohotera harimo abari bataruzuza imyaka 18 icyo gihe.

Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP, bivuga ko uwunganira Koffi Olomide atemeje niba Koffi azitaba ubutabera, nyuma y’aho ubushize yanze kubwitaba inshuro ebyiri bigatuma ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Koffi Olomide kandi akurikiranweho kuba yarinjizaga abo bakobwa mu Bufaransa akoresheje ibyangombwa by’ibihimbano.

Mu 2012, Koffi Olomide, w’imyaka 65 , ubutabera bwa Congo nabwo bwamukatiye gufungwa amezi 3 azira guhohotera umwe mu bamufashaga gutunganya indirimbo ze, mu gihe muri 2016 yirukanwe ku butaka bwa Kenya nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyi be w’umukobwa.

Muri 2018, Zambia nayo yamusohoreye impapuro zo kumuta muri yombi azira guhohotera gafotozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *