Katumbi, Kabila na Fayulu bishyize hamwe mu kurwanya icyemezo cya Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Ishyirwaho ry’itsinda ry’ubuyobozi bushya bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (Ceni) ryateje impagarara muri RDC ariko rinatuma habaho kwiyunga hagati y’abanzi.

Nk’uko byari byitezwe, imitwe myinshi ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta irwanya ishyirwaho ry’abayobozi bashya ba komisiyo y’amatora bashyizweho n’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, yishyize hamwe kugira ngo yitambike iki cyemezo yirengagije ibyo yari isanzwe itavugaho rumwe.

Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, ikinyamakuru Media Congo cyagenzuye kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ukwakira, ishyaka Ensemble rya Moise Katumbi, ihuriro FCC, rihuriyemo amashyaka, PPRD rya Joseph Kabila; ?ACO?; ?na AFDC, CLC (Comité laïc de coordination) ndetse na Lamuka ya Martin Fayulu yishyize hamwe mu rwego rwo kurwanya icyo yita gufata bugwate igihugu kwa Perezida Tshisekedi abinyujije muri komisiyo y’amatora itigenga.

Kugira ngo demokarasi igerweho, iyi mitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta iratangaza ko ibikorwa rusange by’abaturage bizategurwa mu gihugu cyose kugira ngo basabe ubwisanzure, kutagirwa igikoresho cya politiki hagamijwe gutegura amatora yizewe kandi akozwe mu mucyo ahuriweho mu ituze.

Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahekenya amenyo, guverinoma yo yishimiye ishyirwaho ry’itsinda rishya rya Komisiyo ivuga ko yigenga y’amatora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *