U Rwanda nicyo gihugu cyonyine muri Afurika ku rutonde rw’ibihugu 10 bitekanye

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatandatu mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bifite umutekano ku bantu bifuza gukora urugendo bonyine cyangwa “Solo travellers”. Nicyo gihugu cyonyine cya Afurika kiri ku rutonde.

Urutonde rukorwa na usebounce.com mu rwego rwo gufasha abagenzi guhitamo aho bakorera ibiruhuko bonyine.

Urubuga rwatangaje ko rwatangaje ko urutonde rwarwo rushingiye rushingiye ku ngingo ebyiri: amanota ku bipimo by’ibyaha, n’amanota y’umutekano, bivuze ko umuntu yitegura gukora urugendo wenyine, kimwe mu bipimo by’ingenzi agomba kuzirikana ari umutekano w’igihugu agiyemo.

Igice kimwe cy’itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti: “Waba ushaka ituze, umwuka mwiza, cyangwa imyidagaduro inyuranye, ingingo imwe ikomeza kuba ingenzi, waba uri umugore umwe cyangwa umugabo ni umutekano w’igihugu ujyamo.”

Urutonde rugizwe ahanini n’ibihugu by’u Burayi, hamwe n’igihugu kimwe cya Aziya (u Buyapani), n’igihugu kimwe cya Afurika (u Rwanda).

U Bufaransa, bwakunze kugaragara ku rutonde ntabwo buriho.

U Busuwisi nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere n’amanota 21.7 mu gipimo cy’ibyaha n’amanota 78,3 mu gipimo cy’umutekano, gikurikirwa na Slovenia, n’u Buyapani.

Hakurikiraho Georgia, Iceland, Croatia, Repubulika ya Tcheque, Autrichia na Danemark.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine muri Afurika ku rutonde rw’ibihugu 10 bitekanye
    Hahahahaha! Reka nisekere mbere yuko Denis asiba comment yanjye! Tekereza Urwanda rwahize Norway, Finland n’ibindi bihugu bizwiho umutekano usesuye ndetse biza imbere aho abaturage babaho bishimye. Abakoze uru rutonde bakwiye kwigaya kabisa!

  2. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine muri Afurika ku rutonde rw’ibihugu 10 bitekanye
    Hahahahaha! Reka nisekere mbere yuko Denis asiba comment yanjye! Tekereza Urwanda rwahize Norway, Finland n’ibindi bihugu bizwiho umutekano usesuye ndetse biza imbere aho abaturage babaho bishimye. Abakoze uru rutonde bakwiye kwigaya kabisa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *