Rwamagana: Imfubyi yarokotse jenoside yashyikirijwe inzu yubakiwe na GIP

Sangiza iyi nkuru

Mu Mudugudu wa Muhumuro, Akagari ka Binunga, Umurenge wa Munyiginya ho mu Karere ka Rwamagana, Hatashywe ku mugaragaro Inzu yubakiwe Hitiyaremye Didas, Umwana w’imfubyi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ ishuli rikuru ry’ubumenyingiro rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishali ( Gishali Integrated Polytechnic =GIP ).

Nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu kuri uyu wa Kane ushize, itariki 22 Ukuboza 2016, Hitiyaremye Didas yashimiye abagize igitekerezo cyo kumwubakira ndetse avuga ko azayifata neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye idahwema kugaragariza Akarere ka Rwamagana muri rusange. By’umwihariko, Meya Mbonyumuvunyi yashimiye ubufatanye buri hagati y’Akarere ka Rwamagana n’ ishuli rikuru ry’ubumenyingingiro rya Polisi riherereye mu murenge wa Gishali. Yasabye kandi uwahawe Inzu kuzayifata neza bityo ikazakomeza kuba igihango n’ipfundo bihuza ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Polisi y’u Rwanda, ishuli rikuru ry’ubumenyingingiro rya Polisi riherereye mu murenge wa Gishali (GIP) ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Munyiginya.

Umuyobozi mukuru w’ ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyuga mu Rwanda(WDA), Bwana Gasana Jerome yavuze ko ubufatanye hagati y’amashuli y’ubumenyi-ngiro n’inzego za leta buzakomeza gutezwa imbere hagamijwe gukomeza kwiyubakira igihugu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nzu yashyizwemo ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’ibitanda, ibyangombwa nkenerwa birimo amatara y’amashanyarazi, ibigega bifata amazi, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro bijyanye n’igihe ndetse n’igikoni. Iyi nzu kandi ije ikurikira indi nanone iri shuli ryubakiye utishoboye mu murenge wa Gishali ndetse rikanishyurira ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Sante) abantu 200.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *