Uwahoze ari umuyobozi mukuru mu butasi bwa Arabiya Sawudite wakoranye n’Amerika mu kurwanya iterabwoba yatangarije mu kiganiro ” 60 Minutes” cya CBS cyatambutse kuri iki Cyumweru, itariki 24 Ukwakira, ko igikomangoma cy’ikamba Mohammed bin Salman (MBS)yigeze gukomoza ku kwica umwami arimo kuganira mu 2014.
Byavuzwe na Saad al-Jabri wahoze akomeye mu rwego rw’ubutasi uri mu buhungiro, abategetsi ba Arabiya Sawudite bavuga ko ari “uwahoze ari umuyobozi wa guverinoma waterewe icyizere,” yavuze ko igikomangoma cy’ikamba “MBS”, kigeze kuvuga ko gishobora kubona “impeta ivuye mu Burusiya” irimo uburozi cyakoresha mu kwica uwahoze ari Umwami.
Al-Jabri yashinje MBS kuba yarigeze gutebya ari kuganira n’Igikomangoma Mohammed bin Nayef, wari ukuriye urwego rw’ubutasi ndetse ari na minisitiri w’umutekano icyo gihe, ko ashobora kwica uwahoze ari umwami wa Arabiya Sawudite, Abdullah bin Abdulaziz Al Saud kugirango se, Salman bin Abdulaziz Al Saud ari nawe utegeka ubu, ajye ku butegetsi.
Jabri yagize ati “ Yaramubwiye, ndashaka kwica Umwami Abdullah. Mfite impeta irimo uburozi nakuye mu Burusiya. Birahagije kuri njye gusa kumusuhuza ubundi akarangira,”
Al-Jabri yakomeje abwira umunyamakuru Scott Pelley wa CBS ko ubutasi bwa Arabia Sawudite bwafashe aya magambo bukomeje.
Umwami Abdullah yaje gupfa mu 2015 nyuma yo kwakirwa mu bitaro afite infenction mu bihaha, maze umuvandimwe we badahuje nyina ari nawe se wa MBS, Umwami Salman yima ingoma atyo.
Al Jabri nta kimenyetso cy’ibyo avuga yatanze, ariko yemeje ko yabonye video yafashwe muri iyo nama ya MBS n’Igikomangoma bin Nayef kandi ko kopi yacyo igihari.
Uyu ndetse yatanze n’agace gato ka video ariko amajwi atumvikana avuga ko naramuka agize icyo aba iyi video izashyirwa ku karubanda. Harimo n’ubutumwa kandi yageneye abana be ahoyanasabye Perezida Biden kumufasha kubakura muri Arabiya Sawudite.

Saad al-Jabri
Ku rundi ruhande, abayobozi ba Arabiya Sawudite bareze Al Jabri muri Amerika no muri Canada kuba yaribye miliyoni 500$ mu ngengo y’imari yo kurwanya iterabwoba, ikirego ahakana yivuye inyuma.
Micheal Morell wahoze ari Umuyobozi w’Agateganyo wa CIA, we yabwiye 60 Minutes ko yumva hai icyo agomba gukorera Al Jabri bakoranye bya hafi kuva mu 2010 kugeza mu 2013, kandi ko na CIA imugomba kuko yarokoye ubuzima bwinshi bw’Abanyamerika.
Urugero ni nk’amakuru Al-Jabri yatanze mu 2010 yaburijemo igitero cy’iterabwoba ubwo hafatwaga ibisasu byari bihishe muri printers ebyiri zari zigiye muri Amerika mu ndege ebyiri zashoboraga guturikirizwa hejuru y’imijyi ya Amerika.
Morell ariko yongeyeho ko bikigoye kuba abayobozi ba Amerika bafatira ibihano Igikomangoma MBS kuko yaba Trump ndetse na Biden ntawamufatiye ibihano nyuma y’urupfu rw’umunyamakuru yashinjwe kurugiramo uruhare.


