Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, yongeye kuburira abantu batekereza ko bashobora kubatsinda we na se nk’abantu bakomoka mu bwami bw’Abachwezi.
Mu mwaka ushize nibwo uyu muhungu wa Museveni icyo gihe wari umujyanama wihariye wa se, yatangaje ko kuba umuryango wabo ufitanye isano na dynasty y’Abachwezi ariyo mpamvu ikomeye nta muntu bahanganye ushobora kubatsinda mu rugamba.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter icyo gihe yagize ati “ Abachwezi babiri ba nyuma mu mateka! Data n’Umwami wa nyuma wa Nkore! Mzee Museveni na Afande Rubereza mu 1981. Obote yakabaye yarayamanitse rugikubita! Nta muntu n’umwe ku Isi watsinda Abachwezi.”
Kuri iyi nshuro yongeye kugaruka ku Bachwezi aha gasopo abantu bakomeje kugaba ibitero bya bombe muri Uganda.
Nk’uko bisanzwe na none abinyujije kuri twitter kuri uyu wa Mbere Lt. Gen. Muhoozi yagize ati “ Mbabariye abo batekereza ko bashobora gutsinda Abachwezi…Uganda ni igihugu cy’abakomoka ku Bachwezi, abo bari kujugunya utubombe duto hirya no hino baziga isomo rikomeye.”
I pity those who think they can defeat Bachwezi… Uganda is a nation of descendants from Bachwezi, those who are throwing small bombs around will learn a tough lesson! pic.twitter.com/hirSsjPYTu
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 25, 2021
Uyu muhungu wa Museveni akaba akomeje kuvuga ibi no kuburira abantu batekereza ko babakura ku butegetsi mu gihe abantu batari bacye n’ubu bakizera ko Umushinga wa Muhoozi (Muhoozi Project), ugamije kuzamushyira ku butegetsi igihe se azaba aburekuye nyuma y’imyaka hafi 40 aburiho, ari impamo.



2 Responses
Lt. Gen. Muhoozi yongeye kuburira abantu batekereza ko batsinda Abachwezi
Harya ikisangani ubugira kabiri byagenze bite?
Lt. Gen. Muhoozi yongeye kuburira abantu batekereza ko batsinda Abachwezi
Harya ikisangani ubugira kabiri byagenze bite?