screenshot_20211026-085036_lite.jpg

Umukobwa wa Museveni aritegura gushyiranwa n’umuhungu wa Gen. Tumukunde

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Dr Angela Kakishozi, yerekanye ku mugaragaro umukunzi we wo kuva kera, Amanya Tumukunde, umuhungu Gen. Henry Tumukunde mu muhango gakondo wabereye i Lyantonde muri iyi weekend ishize.

screenshot_20211026-085036_lite.jpg

Uyu muhango wabaye kuwa gatandatu ushize, witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bo mu miryango yombi barimo abavandimwe ba Perezida Museveni, Shedrick Nzeire na Micheal Nuwagira bakunda kwita Toyota.

img-20211026-wa0008.jpg

Angela Kakishozi ni umukobwa wa Museveni yabyaranye n’umugore we wa kabiri witwa Enid Kukunda, w’umuherwe w’umucuruzi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Mu mwaka ushize, uyu muhungu yigeze gutabwa muri yombi ashinjwa kwitambika itabwa muri yombi rya se, wari ukurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi kubera amagambo yavuze asaba u Rwanda gushyigikira abifuza guhindura ubutegetsi muri Uganda.

Tumukunde wagize uruhare mu ntambara yo kubohora Uganda, akayobora ubutasi bw’iki gihugu ndetse akanaba minisitiri w’umutekano, yaje gushwana na Museveni ubwo yashakaga manda ya gatandatu.

.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *