Iyicwa rya ambasaderi w’u Burusiya uherutse kwicirwa muri Turkiya ngo ryari ryarateguwe neza kandi ni ubwicanyi bwakozwe byatekerejweho nk’uko minisitiri w’umutekano wa Turkiya yabitangarije itangazamakuru, aho yavuze ko uwishe yari yatumwe bitari ukwihorera gusa.
Ambasaderi Andrey Karlov yishwe arashwe ubwo yari ari kugeza ijambo ku bari bitabiriye imurikagurisha ryiswe Russia in the Eyes of Turks mu murwa mukuru Ankara kuri uyu wa Mbere ushize, aho uwamurashe nawe wahise yicwa yasanzwe ari umupolisi w’imyaka 22 witwa Mevlut Altintas, wabarizwaga mu mutwe ushinzwe kurwanya imyigaragambyo.
Kuri ubu amatsinda y’Abarusiya n’ab’Abanyaturkiya arimo kugerageza kumenya ukuri kuri ubu bwicanyi.
Abayobozi ba Turkiya bashinja umutwe w’iterabwoba wa Fethullahkuba inyuma y’urupfu rwa ambasaderi Karlov, aho ngo uyu mutwe wakoze ubu bwicanyi ushaka kuzana umwuka mubi hagati ya Turkiya n’u Burusiya nubwo haba ari kare guhita ufata umwanzuro cyane ko icyo u Burusiya ngo bushaka ari ukumenya ukuri Atari ukwitwaza ibyabaye mu nyungu za politiki nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa komite ishinzwe imibanire mpuzamahanga muri sena, Konstantin Kosachev ubwo yaganiraga na Russia Today.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi mu by’idini, Fethullah Gulen uba muri Amerika n’umutwe we ufatwa nk’uwiterabwoba bita Fethullah Terrorist Organization (FETO) bashinjijwe na guverinoma ya Turkiya kuba inyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi kwaburijwemo kuwa 15 Nyakanga . Iyi guverinoma ikaba ivuga ko uyu mutwe ukomeje gucengera mu nzego za Turkiya nko mu gisirikare, igipolisi no mu butabera ugamije gukora igisa nka guverinoma mu yindi.

Kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro n’itangazamakuru, minisitiri w’umutekano, Suleyman Soylu akaba yavuze ko Altintas wishe ambasaderi w’u burusiya yari afite aho ahuriye n’uyu mutwe wa FETO, ashimangira ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe.
Yavuze ko abashinzwe iperereza barimo kugerageza gushaka ihuriro rya Altintas n’uyu mutwe haba muri Turkiya no hanze yayo, mu gihe itsinda ry’abashinzwe iperereza ry’Abarusiya kuri ubu riri gukorera muri Turkiya ryo ntacyo riratangaza ku muntu ukekwaho kuba inyuma y’ubu bwicanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


