Umuryango w’Abibumbye watangaje ko wifuza kongera ingabo z’u Burundi mu bikorwa byawo byo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrica.
Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, Jean Pierre La Croix, yabivuze aho ari mu rugendo yabonaniyemo n’abategetsi b’u Burundi barimo umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye.
Ibinyujije kuri twitter minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje ko La Croix na minisitiri Albert Shingiro bagiranye ibiganiro ku kuntu u Burundi butanga inkunga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bya Somalia na Centrafrica.
Ils ont échangé sur le renforcement de la coopération entre le #Burundi et l'@ONU_fr en ce qui concerne surtout la participation du Burundi aux opérations de maintien de la paix à travers l'#AMISOM @amisomsomalia et la #MiNUSCA@UN_CAR ,ainsi que d'autres sujets d'intérêt commun. pic.twitter.com/X2MPh3WI2d
— MAECD (@MAEBurundi) October 26, 2021
La Croix kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni, wavuze ko u Burundi bwohereza ingabo mu bikorwa bya Loni kubera impamvu 2 nyamukuru: Kubera ko Loni itatereranye u Burundi mu bihe bikomeye, no kuba ari umuco w’Abarundi wo gutabara abaturanyi iyo bagize ibyago.
Ku manywa nibwo yagiranye ibiganiro na Perezida Ndayishimiye, nyuma yo kubonana La Croix akaba yagize ati “ Nabonye akanya ko gushima u Burundi ku mbaraga bushyira mu byerekeye guhagarika intambara byabaye muri Centrafrica mu minsi ishize. Mu kurengera amahoro abasirikare b’u Burundi batanze ikiguzi gikomeye.”
Aha La Croix akaba yibutsaga abasirikare bane b’Abarundi biciwe mu bitero mu Ukuboza umwaka ushize na Mutarama muri uyu mwaka.


