Leta ya Tanzania yatangaje ko itazongera guha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi zitifuza gusubira mu gihugu cyazo, zivuga ko ikibazo cy’umutekano muke zahunze kikiriyo.
Nk’uko VOA yabitangaje, umuyobozi ushinzwe impunzi muri Tanzania, Sudi Mwakibasi, avuga ko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu ruzinduko rw’iminsi itatu aherutse kugirira mu gihugu cyabo, yavuze ko umutekano n’amahoro byagarutse, ku buryo abifuza gutaha nta mpungenge bakwiye kugira.
Perezida Ndayishimiye yabibwiye mugenzi we, Samia Suluhu Hassan ubwo yamugezagaho icyifuzo cy’uko impunzi z’Abarundi ziba muri Tanzania zakomeza gutaha ku bwinshi.
Ashingiye ku ijambo rya Ndayishimiye, Mwakibasi avuga ko bitari na ngombwa ko zimwe mu mpunzi zoherezwa mu bindi bihugu nk’uko zagiye zibyifuza. Ngo igishoboka cyonyine ni uko zataha iwabo mu gihe hatekanye koko.
Impunzi z’Abarundi zikiri muri Tanzania zibarirwa mu 140,000. Ziri mu nkambi eshatu: Nduta, Mutendeli na Nyarugusu.


