VIDEO: Umukobwa yateje urujijo avuga ko ari we mugore wa Meddie Kagere

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Grace ufana ikipe ya Simba yo muri Tanzania, yavuze ko ari umugore wa Meddie Kagere, ingingo yatye kwibaza niba ibyo avuga ari impamo cyangwa yabitewe n’ubufana.

Uyu mukobwa utuye mu Ntara ya Mtwara yavuze ko ” Nkunda Kagere niyo ndyamye ndamurota.”

Aganira na Bongo5, ati ” Umugabo wanjye Kagere. Numvaga ko mu mukino ataburamo.”

Ku ngingo yo kwita Kagere umugabo we, umunyamakuru yahise abigarukaho, ati ” Ibyo wabisobanura ute?” Undi aseka ati ” Ndamukunda gusa tu, uko ameze. Mu bakinnyi ba Simba ni we nkunda.”

Umunyamakuru yamubajije niba yakwemera kubana na we igihe yaba ashaka kumugira umugore, ati ” Ndamukunda gusa nk’umukinnyi.”

Ku ngingo yo kuba hari igihe Kagere abanza hanze, Grace yamusabye ko atacika intege, akomeza kubaha abayobozi, agakora cyane n’ibindi.

Grace avuga ko akunda Kagere bitagira urugero, ko yamukunze ataranatangira gukinira Simba, bityo kuba yaraje muri iyi kipe ari inzozi ze zabaye impamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *