Perezida wa Nigeria yamuritse ifaranga ry’ikoranabuhanga, u Rwanda ruracyabyigaho

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Nigeria, Muhammadu Buhari yamuritse ifaranga ry’ikoranabuhanga (digital currency) rizajya rikoreshwa mu gihugu cye, e-Naira rikomora izina ku rifatika (physical currency) risanzweyo.

Uyu muhango wabaye ku wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021.

Perezida Buhari yatangaje ko yishimiye kuba igihugu cye cyarabaye icya mbere ku mugabane cyemeje ku mugaragaro ikoreshwa ry’iri faranga, akaba abona ko rizagifasha kugendana n’ibigezweho by’umwihariko biganisha ku iterambere.

Perezida Buhari yagize ati: “Tubaye igihugu cya mbere muri Afurika na kimwe mu bya mbere ku Isi gitangije ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga ku baturage bacu.”

Iri faranga riri mu bwoko bwa CBDCs (Central Bank Digital Currencies) bugenzurwa na banki nkuru z’ibihugu. Ritandukanye n’andi yitwa Cryptocurrencies nka Bitcoin kuko yo nta gihugu kiyagenzura.

Hari ibindi bihugu 14 birimo Sweden na Koreya y’Epfo biri kwiga uko byatangira gukoresha ifaranga rya CBDCs.

U Rwanda ruri kureba niba ryakoreshwa

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, nayo muri Kamena 2021 yatangaje ko iri kureba niba ryatangira gukoreshwa muri iki gihugu.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri BNR, John Karamuka yabwiye The New Times ko inyigo iri gukorwa yibanda ku ngaruka z’iri faranga mu rwego rw’ubukungu, imari, ikoranabuhanga n’uburyo rizakoreshwamo bijyanye n’imiterere y’u Rwanda.

Ikiri gukorwa nk’uko Karamuka yakomeje abivuga ni ukwigira ku bihugu bike byatangiye gukoresha iri faranga. Ati: “Nubwo bimeze gutyo, turi kurebera ku bihugu bisa n’aho biri ku rwego rwisumbuye, tureba ingaruka mbi n’inziza. Turi kwifashisha ibyakozwe n’ibigo mpuzamahanga nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF) n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum) ndetse n’ibindi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *