Ntabwo ingabo z’u Rwanda zagiye gusimbura iza SADC_Perezida Chakwera

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Malawi, Lazarus Chakwera yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zitagiye gusimbura iz’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC.

Perezida Chakwera unayoboye SADC yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman cyerekeye politiki n’umutekano bya Afurika.

Umunyamakuru yamubajije ku musanzu ingabo ziri gutanga muri ubu butumwa, asubiza ati: “SADC yohereje itsinda, …hari abaje gutanga umusanzu, urugero nk’u Rwanda. Ntabwo baje gusimbura SADC, baje kongera imbaraga ku byo akarere kari gukora.”

Abajijwe niba hari icyizere ko amahoro n’umutekano izi ngabo ziharanira kugarura muri Mozambique bizagerwaho, Perezida Chakwera yasubije ko abyizeye cyane ashingiye ku buryo abona ibikorwa byazo mu mezi atatu zimazeyo.

Uyu munyamakuru yabajije Chakwera niba nta mpungenge afite y’uko umusanzu izi ngabo ziri gutanga utazaba intandaro y’umutekano muke mu karere kose wazamara igihe, asubiza ko nta mpungenge. Kuri we, izi ngabo ziri gukemura iki kibazo neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *