Burkina Faso: Uregwa mu rubanza ku iyicwa rya Sankara yemeye uruhare rwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri umwe mu basirikare baregwa muri dosiye y’iyicwa rya Thomas Sankara yemeye uruhare rwe rwo kuba yarafashije gutwara agatsiko k’abakomando bamwishe mu myaka 34 ishize.

Urubanza ku iyicwa rya Thomas Sankara rwafunguwe kuwa Mbere mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Ouagadougou ruri gukurikiranirwa hafi n’abaturage ba Burkina Faso, aho benshi bizera ko ruzagaragaza umucyo kuri bimwe mu bihe by’umwijima byaranze amateka y’igihugu cyabo.

Abantu 14 ni bo bakurikiranwe muri uru rubanza ku iyicwa rya Sankara n’abandi bantu 12 barasiwe mu nama ya guverinoma.

Mu bantu bashinjwa kandi harimo uwari inshuti ye magara n’umusangirangendo, Blaise Compaore wahise ufata ubutegetsi nyuma y’ubu bwicanyi.

Mu buhamya yatanze mu rukiko, Yamba Elise Iiboudo w’imyaka 62 wari private icyo gihe, yemeye ikirego cy’ubufatanyacyaha mu gushyira mu kaga umutekano w’igihugu.

Yavuze ariko ko yabikoze atabigambiriye kuko nta nama n’imwe yigeze yitabira yateguye umugambi w’ubwo bwicanyi cyangwa ngo agire uruhare mu kurasa.

Yavuze ko ku munsi wa coup d’etat ku itariki ya 05 Ukwakira 1987, yari mu rugo rwa Blaise Compaore n’abandi bantu.

Ati “ Twari munsi y’amabwiriza ya ya Hyancinthe Kafando, nk’uwari ukuriye abashinzwe kumurinda.”

Kafando, waje no kuba umwe mu bayobozi mu mutwe ushinzwe kurinda Compaore nyuma yo kujya ku butegetsi, nawe ashinjwa kuba ari we wayoboye itsinda ry’abakomando bishe Sankara ariko ntarafatwa.

Compaore we yakunze guhakana ko ari we wateguye iyicwa rya Sankara ndetse yanze kwitabira urubanza we avuga ko rushingiye kuri politiki aho gutanga ubutabera.

Ilboudo avuga ko yabwiwe na Kafando kubajyana ahaberaga inama Sankara yari ayoboye.

Ubwo bahageraga, ngo Kafando n’undi muntu witwa Maiga, wari utwaye imodoka ya Blaise Compaore basohotse mu modoka bararasa.

Kafando ngo yahise abwira abandi bantu bari mu zindi modoka 2 gusohoka, bamwe bajya aho Sankara yari ari.

Iiboudo we avuga ko yagumye mu modoka ubwo ibyakurikiye byabaga atigeze arasa isasu na rimwe.

Nyuma y’iyicwa rya Sankara, Compaore yahise ajya ku butegetsi yamazeho imyaka 27 mbere yo kubukurwaho n’imyivumbagatanyo y’abaturage mu 2014 agahungira muri Cote d’Ivoire.

Undi muntu w’ingenzi uregwa muri uru rubanza ni Gen. Gilbert Diendere, wigeze kuyobora umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, kuri ubu unafungiwe mu gihugu cye azira kugerageza guhirika ubutegetsi bwakurikiye ihirikwa rya Compaore mu 2015. Yakatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Thomas Sankara wafatwaga nk’umubyeyi w’impinduramatwara ya Burkina Faso akaba yarishwe afite imyaka 33 y’amavuko, nawe yari yafashe ubutegetsi mu 1983 binyuze mu guhirika ubutegetsi ahita anagihindurira izina akita Burkina Faso aho kwitwa Haute-Volta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *