Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wavuze ko wahagaritse Sudani mu bikorwa byawo byose nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu zihiritse guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Ukwakira 2021, uyu muryango w’ibihugu by’Afurika wavuze ko iryo hagarikwa rizagumaho kugeza hasubijweho guverinoma y’inzibacyuho izayobora igihugu mu matora.
Kuwa Mbere, itariki 25 Ukwakira, nibwo ingabo za Sudani zakuyeho ubutegetsi bw’inzibacyuho, umukuru w’ingabo zabuhiritse avuga ko babikoze mu rwego rwo gukumira intambara hagati y’abaturage.



2 Responses
Sudani yahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Ndumva.uwomugabo.ar,uwogusengerwantakindi
Sudani yahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Ndumva.uwomugabo.ar,uwogusengerwantakindi