Umucamanza muri Afrika y’Epfo yateye utwatsi ubusabe bwa Jacob Zuma wahoze ari perezida w’iki gihugu bwo gukuraho umushinjacyaha uri mu rubanza rwe aregwamo icyaha cya ruswa yareze kumena amabanga ajyanye n’ubuzima bwe.
Jacob Zuma ushinja uyu mushinjacyaha kuba afite uruhande abogamiyeho yasabye urukiko rukuru rwo mu Mujyi wa Pietermaritzburg kumuhindura.
Ku myaka 79, Zuma ahakana ibyaha bya ruswa ashinjwa muri dosiye yo mu myaka ya za 90 bijyanye n’amasezerano yo kugura intwaro, bivugwa ko ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa cyamuhaga ruswa kugirango kibone isoko.
Umucamanza, Piet Koen, yanze ibyasabwe na Zuma, avuga ko ku nyungu z’impande zombi, uregwa na leta ihagarariye abaturage, ikibazo cya Zuma cyabonerwa igisubizo mu buryo bwihuse hisunzwe amategeko.
Nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga, uyu mucamanza yongeyeho ko iyi dosiye ya Zuma imaze n’igihe itarangira bikwiye ko yihutishwa ikava mu nzira.
Zuma aherutse gukatirwa igifungo cy’amezi 15 azira gusuzugura komisiyo yamukoragaho iperereza ku byaha ashinjwa ariko arekurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi.


