Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Mahanga mu ntangiriro z’iki cyumweru bwaregeye mu buryo bwihuse dosiye bukurikiranyemo umugabo wishe umugore we amukubise umuhini, akaba afungiwe by’agateganyo kuri Station ya Polisi ya Ruhango.
Ni icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, akaba yarakubise umuhini umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Ushinjwa avugwaho kuba yarabanje kugukubita umugore we uwo muhini mu mugongo bari mu ruganiriro akitura hasi hanyuma agaterura uwo mugore akamujyana mu buriri, agafata wa muhini akawumuhondagura mu mutwe inshuro nyinshi kugeza umugore ashizemo umwuka.
Umurambo w’umugore wasanzwe mu buriri mu kidendezi cy’amaraso mu gihe umugabo yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama ari kuzirya nk’aho nta kibazo gihari.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko ukekwa yari ataragera kure y’aho yabaga kuko yabanje kujya gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica.
Uwo yabibwiye ariko yamusabye kumubikira ibanga, nawe abimenyesha abandi baturage, baramufata.
Icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake uregwa akurikiranweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyo cyaha kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.


