Iburasirazuba: Uturere tune dushobora kubona abayobozi bashya

Sangiza iyi nkuru

Uturere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba dushobora guhabwa abayobozi bashya mu gihe utundi dutatu dusigaye ari two dushobora kugumana abayobozi batwo hagendewe ku rutonde rw’agateganyo rwa Komisiyo y’amatora.

Muri utwo turere, tubiri, Kirehe yayoborwaga na Muzungu Gerald kuva mu Ukuboza 2014, na Ngoma yayoborwaga na Nambaje Aphrodis kuva muri Gicurasi 2012 tuzayoborwa n’abayobozi bashya kubera ko abatuyoboraga basoje manda zabo.

Muzungu Gerald yari ayoboye manda ebyiri, bityo itegeko ntirimwemerera kongera kwiyamamaza, mu gihe kandi nanone Nambaje Aphrodis nawe wari wasimbuye Niyotwagira François nawe arangije manda ebyiri, akaba atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere nk’uko tubikesha Kigali Today.

Ku rundi ruhande, hari uturere tubiri tugiye guhabwa abayobozi bashya nyamara abari batuyoboye barayoboye muri manda imwe gusa nka Murenzi Jean Claude wayoboraga Akarere ka Kayonza kuva mu 2016, akaba yari amaze imyaka itanu.

Yari yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Kayonza ariko ku rutonde rw’agateganyo rwasohowe na Komisiyo y’amatora ntagaragaraho.

Undi ni Mushabe David Claudian wabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ku wa 29 Kamena 2018 asimbuye Mupenzi George wari umaze kwegura hamwe n’abo bari bafatanyije bose.

Uturere dushobora kugumana abayobozi batwo ni Gatsibo iyoborwa na Gasana Richard, Rwamagana iyoborwa na Mbonyumuvunyi Radjab ndetse na Bugesera iyoborwa na Mutabazi Richard.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Iburasirazuba: Uturere tune dushobora kubona abayobozi bashya
    Muzungu nagende nagende,ariko kubera imikorere ye itari ihwitse, muzashishoze neza kuri aba bantu be batanze candidature.Ni abo yibagana nabo, ubundi na Mukandarikanguye ntakwiye kugaruka turamurambiwe!!!

  2. Iburasirazuba: Uturere tune dushobora kubona abayobozi bashya
    Muzungu nagende nagende,ariko kubera imikorere ye itari ihwitse, muzashishoze neza kuri aba bantu be batanze candidature.Ni abo yibagana nabo, ubundi na Mukandarikanguye ntakwiye kugaruka turamurambiwe!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *