Kuri uyu wa kane, itariki ya 28 Ukwakira, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uwa Tanzaniya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubwirinzi mu gusoza inama ya komisiyo ihuriweho ihoraho (JPC) yabereye i Dar es Salaam, muri Tanzaniya muri iki cyumweru.
Intumwa y’u Rwanda muri Tanzaniya, Maj Gen Charles Karamba, yavuze ko inama y’abaminisitiri yari iyobowe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi; Dr Vincent Biruta na Liberata Mulamula.
Ati: “Inama yemeje raporo y’abanyamabanga bahoraho kandi bayishyiraho umukono. Abaminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) mu bwirinzi ”
Iyi nama ya cumi na gatanu ya komisiyo ihoraho y’ibihugu byombi (JPC), ku rwego rwa tekiniki, yatangiye ku wa mbere hamwe n’abayobozi baturutse impande zombi bashaka gukurikirana amabwiriza yatanzwe n’abayobozi b’ibihugu byombi muri Kanama, kandi bagakora mu rwego rwo kuzamura umubano mu nzego zitandukanye.
Muri Kanama, Perezida Paul Kagame na Samia Suluhu Hassan bahuriye i Kigali, bagirana ibiganiro, banasinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’Ikoranabuhanga mu itumanaho ICT, ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, mu burezi, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kugenzura ibicuruzwa by’ubuvuzi.
Abayobozi bombi banasuye icyanya cyahariwe inganda zitandukanye muri Kigali (Kigali Special Economic Zone). Abagize urwego rw’abikorera babonye uruzinduko rwa Leta rw’iminsi ibiri rwa Perezida Suluhu ari amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Gushaka amafaranga y’umushinga wa gari ya moshi
Mbere y’icyorezo cya Covid-19, abaminisitiri b’u Rwanda na Tanzania bakoraga inama zihoraho bashakishaga mu buryo bwihuse ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa gari ya moshi uhuriweho n’ibihugu byombi, witezweho mu gihe kizaza, koroshya ubwikorezi n’ubucuruzi mu muhora wo hagati uhuza Tanzania, n’u Rwanda ndetse ugakomeza mu Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’iyi nama ya Dar es Salaam, mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira indi nama yatumiwemo Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo izaganirirwamo uko hakusanywa amafaranga yo gushora muri uyu mushinga wa gari ya moshi nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.
Uyu muhanda wa gari ya moshi w’ibirometero 521 hagati ya Isaka na Kigali ni kimwe mu byo Abanyarwanda barota kubona ubaho. Iki gice cyonyine kikaba cyari cyarabariwe amafaranga agera muri miliyari 2,5$, ariko bikaba bivuze ko kuwongeraho ibirometero 140 ukagera i Rubavu bikeneye andi mafaranga y’inyongera.
Icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania kikaba kinyuzwaho 85% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rutumiza hanze cyangwa ibihanyura.


