Hakuzimana Abdou Rashid wamenyekaniye mu biganiro bitavugwaho rumwe ku rubuga rwa YouTube, yatangaje ko yitabye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, yitwaje uburoso bw’amenyo n’inkweto za kambambiri zo gukarabiramo, atekereza ko ashobora gutabwa muri yombi.
Mu masaa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021 ni bwo Hakuzimana wari uherekejwe n’umugore we hamwe n’umwunganizi we mu by’amategeko yitabye RIB ku cyicaro cyayo ku Kimihurura.
Ni nyuma yo guhamagazwa ku nshuro ya kabiri tariki ya 27 Ukwakira, kuko ku nshuro ya mbere ntiyari yitabye bitewe n’uko atari yakabonye umwunganira mu mategeko.
Mu kiganiro yagiranye na Ishema TV yerekeza ku Kimihurura, Hakuzimana yabajijwe niba nta bwoba afite ko atabwa muri yombi, yavuze ko nta mpamvu ihari yo kumufunga kuko ngo n’ubushize (muri Kanama 2021), ati: “Nta bwoba mfite.”
Icyo gihe Umugenzacyaha Mutabazi Jules yaganiriye na Hakuzimana, amubwira ko ibiganiro agirira kuri YouTube bipfobya jenoside yakorewe Abatutsi bikanakurura amacakubiri, amugira inama yo kubireka.
Yakomeje avuga kuri iki cyizere, ati: “Mfite icyizere nka 80% cyo gutaha, uretse ko nyine mpagurukanye kambambiri n’uburoso kubera ko urabizi ko Théoneste Nsengimana yagiyeyo, abura umudamu we uburyo bwo kugira ngo amuhe utwo dukoresho. Birashoboka ko wenda naherayo, ariko mfite icyizere 80% cy’uko mpita ntaha.”
Nsengimana yavuze ni umunyamakuru washinze Umubavu TV, akaba yaratawe muri yombi tariki ya 13 Ukwakira 2021, akurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Mu masaa cyenda y’umugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, RIB yaje gutangaza ko yataye muri yombi Hakuzimana, imukurikiranyeho ibyaha bibiri: guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.
Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe uru rwego rukomeje iperereza, runategura dosiye ruzashyikiriza Ubushinjacyaha.


