Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 (Noheli), gereza ya 1930 ifatwa nk’inkuru mu zo mu Rwanda iherereye mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro, bamwe mu bagororwa bageragezaga no kurira ibikuta bya gereza bagarurwa n’amasasu y’abacungagereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyateje iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana icyakora nk’uko byasobanuwe ACP John Baptist Seminega, umuyobozi ushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro muri Polisi y’u Rwanda ngo iyi nkongi igitangira yahise imenyekana.


Ati “Iminota nk’itanu bakimara kudutabaza ko gereza ya gereza ya 1930 ifashwe n’inkongi fire engine(Imodoka zizimya umuriro) zari zageze hano, Ubushobozi bwacu bwose twahise tubuzana hano kugirango hadafatwa igice kinini cya gereza”




Agaruka ku kibazo cy’amasasu y’umvikanye iyi nkongi icyaduka, ACP Seminega yavuze ko nta munyururu n’umwe wigize arasa ndetse ko abanyururu babiri gusa ari bo bakomeretse mu buryo budakanganye, ati “Oya. hari abafungwa babiri bakomeretse nabyo byoroheje, ntabwo ari umuriro wabakomerekeje bakomeretse bahunga bajya hanze nabwo kandi ku buryo bworoheje””Nta muntu wishwe, ibyo muvuga by’amasasu Oya”
ACP Seminega yavuze ko hataramenyekana impamvu yaba yateye inkongi, ati” Ni iperereza rigomba gukorwa tukamenye ari iki cyateye iyi nkongi”

Abashinzwe kuzimya inkongi bahise bahagera
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ahahiye muri iyi gereza nkuru ya Kigali nk’uko byemejwe n’ubutegetsi bwar buhagarariwe na minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye ngo ni ahantu hatarenze metero kare 20 hakaba hangirikiye utuntu duke nk’utugize uburiri bw’abanyururu bahararaga.

Nyuma y’iminota micye iyi gereza itangiye gukongoka, ubutabazi bugizwe n’imodoka za polisi zishinzwe kuzimya umuriro bwahise buhagera.
Minisitiri Busingye ati “Twagize ibyago, twagize umuriro ahangaha ariko ubutabazi bwahise buhagezwa, Nta muntu numwe wahasize ubuzima, hari abantu bagerageje kurira igipangu bisa nk’aho bashaka gutoroka hanyuma amasasu avuga mu kirere hanyuma ubwabo barigarura, nta muntu n’umwe wapfuye, hari umwe waguye mu muferege arakomereka bidakanganye ngirango hariuwundi waguye hasi abo bose ambulance zirahari nta muntu numwe dufite wahasize ubuzima”

Ati “Nta numwe wakomerekejwe n’isasu, yarashwe mu kirere, abacungagereza babifitiye ububasha bwo kuba barasa mu kirere kugirango abantu bareke gukora ibyo batagomba gukora”
Abagororwa bose bashyizwe uruhande rumwe kugira ngo hataza kugira uhura n’ikibazo na kimwe. Ni igikorwa kiri kugirwamo uruhare na Polisi, Abasirikare n’abashinzwe gucunga gereza mu gihe yari igikomeje gushya, Abagororwa bamwe basohokanye ibikoresho bimwe na bimwe nk’ibiryamirwa, indobo n’ibindi bintu bimwe na bimwe.
Gereza ya 1930 yubatswe n’abakoloni b’Ababiligi mu mwaka wa 1930, ni imwe mu nyubako za mbere zageze mu mujyi wa Kigali, niyo ifungiyemo abanyururu benshi, iyi gereza ifashwe n’inkongi mu gihe hari gahunda yo kuyimurira mu murenge wa Mageragera izatangira mu kwezi kwa gatatu 2017

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com


