Ibintu 5 wamenya ku mujyi wa Beterehemu uvugwa muri Bibiliya

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Beterehemu, ni umwe mu mijyi mikuru ivugwa muri Bibiliya. Uyu mujyi wamenyekanye cyane nk’umujyi Yesu kirisitu yavukiyemo. Uyu mujyi uherereye mu gice cy’u Burengerazubwa bwa Palestine. Ni akajyi gato kiganjemo abayoboke b’amadini ya gikirisitu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mujyi abawutuye hafi ya bose bizera ko yesu uvugwa muri Bibiliya nk’umwana w’Imana ariho yavukiye, ibi bikaba na bimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi hirya no hino ku isi baje kureba uwo mujyi cyane cyane mu bihe nk’ibi bya Noheli aho abantu bazirikana ivuka rye.
Bimwe mu bintu biranga uyu mujyi bisa n’ibyihariye.
Umujyi wejejwe ugizwe n’amadini 3 gusa
Uyu mujyi ufatwa nk’ingobyi y’inkomoko y’abakirisitu kuko ariho Yesu yavukiye cyangwa se inkomoko y’urusengero rwa gikirisitu rwakkwiriye isi.
Uyu mujyi ugaragaramo ubuvumo buri munsi aho bakeka ko ariho Mariya yabyariye Yesu. Hejuru y’ubwo buvumo hari inyenyeri nini yo mu muringa aigaragaza inyenyeri yamurikiye abanyamahanga bagiye kuramya Yesu. Hari idini y’Abayunda (Joudaism), Abasilamu ndetse n’idini ya gikirisitu muri uwo mujyi.

Ubuvumo bwuri muri kiriya gihugu
Ubuvumo bwuri muri kiriya gihugu

Bivugwa koi bi byose byubatswe n’umwami Constatine hamwe na nyina Helene ahagana mu mwaka wa 338.
Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, uru rusengero rwagiye ruhindagurwa kugeza ubwo kuri ubu ruhuriweho n’Abarthodix b’Abagiriki, Abakatolike b’i Roma, ndetse n’Abanyarumaniya ndetse n’Abasilamu basengera mu gace k’Amajyepfo yarwo.
Kwizihiza noheli bisa n’itegeko
Ku itariki ya 24 mu gicuku buri mwaka, abaturage baturutse mu bice bitandukanye ibya hafi na kure, baza guteranira muri uwo mujyi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
Mu kwezi k’Ukuboza, hari igiti kinini (Chrisymass tree) gishyirwa ku karubanda nk’ikimenyetso cy’uko umunsi mukuru wegereje abantu bagatangira kugenda begera kugeza ibihe Noheli izabera.
Kuri uyu munsi wa noheli, abantu batagira ingano barimo Abakirisitu, Abasilamu n’abandi baza mu mutambagiro wo kwizihiza ivuka rya Yesu
Isibaniro ry’imirwano
Nubwo uyu mujyi utangirika cyane bitewe n’uburyo uba witaweho, ibihugu byinshi bikana imbibe na Isilaheri biba bishaka kuwigarurira ngo ujye ku ruhande rwabyo aricyo gituma usanga ugizwe n’ingabo nyinshi cyane cyane mu bihe by’umutekano mucye.
Ibi bigaragara cyane guhera mu 2002 ubwo leta ya isiraheli yashakaga kubaka urukuta runini ruyitandukanya na Palesitina ruherereye mu bilometero bisaga 700 uturutsemuri uwo mujyi.
Urusengero
Urusengero

Mu mwaka wa 2014, nibwo Papa nawe yasuye uriya mujyi agiye kuwuha umugisha.
Umujyi wa Beterehemu iherereye mu bilometero 10 gusa uturutse I Yeruzalemu. Nubwo wiganjemo abakirisitu, usangamo n’abo mu idini ya Isilamu ndetse n’Abayuda.
Nubwo uyu mujyi uri mu gihugu cyagaragayemo ibikorwa by’intambara, nyiwigeze wangizwa cyane n’ibitero byagabwaga kuri Palesitina bya Isiraheri.
Ubukerarugendo budasanzwe
Uyu mujyi uzwi nka kamwe mu duce twa Palestine tugira abakerarugendo benshi ugereranyije n’ahandi.
Ubwawo utuwe n’abaturage basagaho gato ibihumbi 32 gusa, hakaba harimo Abanyepalestina ibihumbi 21.
Uyu mujyi hamwe n’indi iwukikijwe ifite ubukungu bushingiye ahanini ku bukerarugendi kuko buri mwaka babasha kuboza amamiliyoni aturutse mu bakerarugendo baba baje kureba aho hantu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka washize ubwo bizihizaga noheli, abakerarugendo basaga 150 basize ubuzima mu myigaragambyo yari muri uriya mujyi ku makimbirane n’ibihugu by’abaturanyi bya Palestine.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *