Umunyarwanda wari utuye mu gace ka Buffalo, muri New York, yambuwe ubwenegihugu bwa Amerika anirukanwa muri iki gihugu nyuma yo kubeshya imyirindoro ye kandi ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, Peter Kalimu, uzwi ku izina rya Pierre Kalimu, uzwi kandi ku izina rya Fidele Twizere, yabaga mu Rwanda mu 1994, igihe habaga jenoside yakorewe Abatutsi . Yafashwe n’ubuyobozi bwa Amerika mu 2015.
Ikirego kirega Kalimu cyavuze ko yagize uruhare mu bitero bibiri byibasiye imiryango y’Abatutsi mu gace yari atuyemo mu gihe cya jenoside, kandi ko yasahuye imitungo y’imiryango y’Abatutsi agasenya n’inzu zabo. Kalimu ariko yahakanye ibyo birego.
Nk’uko ikirego gisaba kumwambura ubwenegihugu cyavugaga mu gihe yabaga mu Rwanda, Kalimu yitwagaFidèle Twizere. Amaze kuva mu Rwanda, yakoresheje irindi zina rya Pierre Kalimu maze atanga iryo zina gusa, n’itariki nshya y’amavuko, ku mpapuro z’abinjira n’abasohoka muri Amerika.
Mu buryo bwose bwo gusaba gutura burundu n’ubwenegihugu bw’Amerika, Kalimu ntabwo yigeze amenyesha guverinoma y’Amerika umwirondoro we wa mbere nka Fidèle Twizere cyangwa kuba yarakoresheje mbere itariki yavutse.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa minisiteri y’ubutabera ya Amerika, Umushinjacyaha mukuru wungirije Kenneth A. Polite Jr. wo mu ishami rishinzwe ubugizi bwa nabi rya Minisiteri y’Ubutabera yagize ati: “Mu gushaka guhunga amateka ye mu Rwanda, Kalimu yahishe umwirondoro we kandi abeshya abashinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo abe Umunyamerika.”
Iki kirego cyakomeje kivuga ko kuba Kalimu yaratanze umwirondoro we utari uwa nyawo byatumye abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika badakora iperereza rya nyaryo ngo bamenye niba akwiriye cyangwa adakwiriye guhabwa ubwenegihugu.
Kalimu yemeye ko atemerewe ubwenegihugu kubera ko yishora mu buriganya bw’imibereho muri New York mu 2003-2004 maze yemera ko kwamburwa ubwenegihugu.
Mu 2018, Kalimu nabwo yemeye icyaha, kandi ahamwa n’icyaha kimwe cyo kuba yaravuze ibinyoma bifatika ku izina rye bwite ku bashakashatsi b’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (DHS).
Ku ya 12 Ukwakira, umucamanza ushinzwe ibirego by’abinjira n’abasohoka muri Buffalo, yakwa ubwenegihugu ko yabeshye kugirango abubone, Ku ya 21 Ukwakira, Kalimu ava muri Amerika.
Iyi nkuru ariko nubwo ivuga ko yavuye ku butaka bwa Amerika ntisobanura aho yerekeje cyangwa ngo ivuge ku kohererezwa ubutabera bw’u Rwanda nk’umuntu ukekwaho uruhare muri jenoside.


