Kicukiro: Umumotari yatawe muri yombi agerageza kugurisha moto itari iye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Munyaneza Ignace yatawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru dusoje agerageza kugurisha muto itariye yari yatijwe ngo atware abagebzi.
Munyaneza w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ubwo yashakaaga kugurisha iyimoto ifite pulake nimero RD472 yo mu bwoko mwa TVS ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi moto ubusanzwe yari iya Simpanika Innocent, ngo yari imaze igihe ikoreshwa na Munyaneza yarayimutije nyuma aza gutabwa muri yombi ari kuyishakira umukiriya kuko uko yayitwaraga ari nako yirirwaga ayishakira umuguzi.
Bamwe mu baturage bari bazi neza iyo moto, nibo babimenyesheje Polisi nyuma yo kumva uyu mugabo ari kuyishakira umukiriya aatari iye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yemeza aya makuru akavuga ko uyu mumotari wafatiwe mu murenge wa Niboye, akagali ka Niboye mu mudugudu w’Indamutsa ho mu karere ka Kicukiro moto yayishyize ku isoko ayishakamo ibihumbi 300 gusa.
Moto yahise isubizwa nyirayo mu gihe iperereza rigikomeje kuri uyu mugabo washatse kugurisha ibitari ibye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
SP Hitayezu yongeye gushimira ubufatanye bw’abaturage ndetse anabasaba kongera imbaraga mu kwitangira amakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *