Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, yabwiye abaturage ko mu bifuza kumusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu harimo ibisambo n’amabandi, abasaba kutazabatora kuko ngo bakwangiza ibyo yabagejejeho.
Perezida Kenyatta yabitangarije abatuye mu Karere ka Kiambu ubwo yabasuraga ku wa 29 Ukwakira 2021.
Ku mahitamo y’uzamusimbura, Perezida Kenyatta yasabye aba baturage ati; “Ndabasaba kudashukwa. Muhitemo abayobozi bazatuma igihugu gikomeza gutekana kandi cyunze ubumwe, kandi bazakomeza akazi twatangiye, batazadusubiza aho twavuye.”
Yakomeje avuga kuri ibi bisambo n’amabandi bimuteye impungenge, asaba abaturage ati: “Ntimwemere ko imyaka 10 ya Mwai Kibaki n’10 yanjye yangizwa no gutora amabandi n’ibisambo.”
Perezida Kenyatta yaherukaga kuvuga kuri aba bajura muri Gashyantare 2021, ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari bateraniye ku muhanda mu murwa mukuru, i Nairobi.
Icyo gihe uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi nyuma y’imyaka 10 agiye kuhamara, ariko avuga ko atazigera yemera gusimuburwa n’ibisambo.
Iri jambo yarivuze mu gihe yari amaze iminsi ahanganye na Visi Perezida, William Ruto. Ryarakaje abayoboye b’uyu muyobozi umwungirije, bamwe muri bo bavuga ko abaturage ba Kenya ari bo bazihitiramo ukwiye kubayobora.
Amatora ya Perezida wa Kenya azaba muri Kanama 2022. William Ruto na Raila Odinga bari mu bahabwa amahirwe yo kuzayegukana.


