Igikorwa cyihariye cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa nyakwigendera Sana Maboneza, wari ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, kirakomeje kandi gikomeje kwitabirwa ku buryo cyanitabiriwe n’umuterankunga utaratekerezwaga.
Ushinzwe gukusanya iyi nkunga kugeza ubu akaba amaze kwegeranya 17,282 by’Amadolari ya Amerika, harimo amadolari 730 yavuye muri ambasade y’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye. Ikintu cyatunguranye hagendewe ku kuba u Rwanda n’u Bufaransa bitabanye neza muri iyi minsi.
Umudipolomate Sana Maboneza, yari umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda muri Loni, yitabye Imana muri uku kwezi dusoza azize impanuka y’imodoka, aho yari aturutse New York yerekeza Richmond agiye gushyingura muramu we, agahita apfa.
Iki gikorwa cyo gukusanya iyi nkunga yo gufasha umuryango wasizwe na nyakwigendera kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo bagenzi be bakoranaga muri Loni, Abanyarwanda basanzwe, n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.
Iki gikorwa nk’uko tubikesha KTPress cyatangijwe n’inshuti ya nyakwigendera iba mu mahanga kuwa 04 Ukuboza, aho amafaranga azavamo azahita ashyikirizwa umupfakazi wa nyakwigendera, Mathilde n’umukobwa we, Keziah.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abantu bagenda batanga iyi nkunga, batanga amadolari arenga 20 ndetse bamwe bagatanga asaga 200 ariko hari n’abatanze amadolari 500 benshi.
Mu nkunga zimaze gutangwa rero harimo n’ebyiri zaturutse muri Ambasade y’u bufaransa muri Loni, aho imwe ari amadolari 600 mu gihe indi ari amadolari 130. Ntiharamenyekana ariko niba izi nkunga zaratanzwe mu izina rya ambasade cyangwa ari abadipolomate b’Abafaransa ku giti cyabo.
Kanda hano nawe utere inkunga:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


