Nord Kivu-Abasivile 22 bishwe muri iyi week end

Sangiza iyi nkuru

Ibibazo by’umutekano mucye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bikomeje kuba agatereranzamba aho muri iyi wikende dusoje abasivile basaga 22 bishwe n’ingabo bivugwa ko ari iza ADF Naru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba barwanyi bamaze imyaka isaga 2 biganje mu ntara ya Kivu ya Ruguru n’utundi duce bihana imbibi batera ibibazo by’umutekano mucye byanimuye abatari bacye mu baturage bo muri ako karere muri Kongo.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru hishwe abasivili 10 mu gihe kuri uyu munsi wo kuwa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2016 hatoraguwe indi mirambo 12 hirya no hino mu duce tugize intara ya Kivu ya Ruguru.
Ubu bwicanyi busa n’itsembatsemba ngo bwihishwe inyuma n’abarwanyi biganjemo intagondwa zaturutse mu gihugu cya Uganda zibera mu mashyamba ya Kongo, zikaba zikomeje kwitwikira ikibazo cy’umutekano mucye gisanzwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guhera mu myaka 2 ishize, iyi ntara ya Kivu ya ruguru yagiye yibasirwa n’abaterabwoba bahitanye amagana y’abasivili na nubu ubwicanyi bukaba bukomeje.
Uburyo aba basivili bicwamo ni bumwe kuko akenshi bicishwa ibyuma cyangwa imihoro.
Umuvugizi w’igisirikare cya Kongo Mak Hazukay nawe yemeje aya makuru kuri ubu bwicanyi ariko avuga ko mu barwanyi ba ADF hishwemo 4 gusa mu gihe Abasivili bo babatsembye.
Uretse aba bantu 22 gusa babaruwe ko bamaze guhitanwa n’abagizi ba nabi bitwaje ibirwanisho gakondo, hari abandi benshi bakomeretse bataramenyekana umubare ariko n’uw’abapfuye ukaba ushobora kugenda wiyongera kuko hagikomeje ibikorwa byo gushakisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *