Abantu batatu nibo baguye mu mpanuka kuri Noheri — Polisi

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu nibo bitabye Imana kuri Noheri bazize impanuka 2 zabaye nk’uko byatangajwe n’ubuvugizi bwa Polisi y’Igihugu.

Mu mpanuka imwe yabereye Rukomo, umunyamaguru yapfuye nyuma yo kugongwa n’umumotari bivugwa ko yamunyuze hejuru mu gihe polisi ikomeje iperereza.

Mu yindi mpanuka, abantu babiri babuze ubuzima nyuma y’impanuka ya moto na none yabereye ku Kamonyi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa yine, aho polisi ivuga ko uwari uyitwaye nta ruhushya rwo gutwara yari afite.

Usibye izi mpanuka, Igipolisi cy’u Rwanda kiravuga ko hagiye haba n’izindi mpanuka zidakanganye n’ibindi bibazo guhera mu ijoro ryo kuwa gatanu ushize.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi wa polisi wungirije, CSP Lynder Nkuranga, yatangaje ko nta mbabazi zizahabwa abantu batwara ibinyabiziga basinze, anasaba abasohoka kujya banategura umushoferi wo kubatwara.

Polisi yafashe imodoka zitandukanye mu mujyi kubera iki kibazo cyo kuzitwara basinze, abafashwe bakazacibwa amande agenwa.

Nkuranga yanavuze ko bohereje abapolisi hirya no hino mu gihugu bo gukomeza kurinda umutekano muri ibi bihe, aho ngo abenshi boherejwe ku mihanda y’ingenzi mu rwego rwo gukumira umuvuduko ukabije, abandi boherezwa hafi y’utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kubuza abashaka gutwara ibinyabiziga basinze. Yongeyeho ko bizakomeza muri ibi bihe by’iminsi mikuru ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *