Igihugu cy’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere cyahaye u Bufaransa amasaha 48 yo kuba bwavuye mu mazi yabwo buroberamo mu makimbirane ashingiye ku mafi ashobora kuvamo n’ashingiye ku bucuruzi amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi bitaba ibyo bugafatirwa ibihano biteganywa mu masezerano y’ubucuruzi ajyanye no kwivana muri E.U kw’Abongereza (Brexit trade deal).
U Bufaransa bushinja u Bwongereza kwima abarobyi babwo uburenganzira bwo kurobera mu mazi y’u Bwongereza, buvuga ko nabwo bushobora gufata izindi ngamba zikaze guhera kuri uyu wa Kabiri zoirimo gukaza ubugenzuzi ku makamyo akora ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi.
U Bwongereza bwo buvuga ko buha ibyangombwa byo kuroba amato ashobora kwerekana ko yigeze kurobera mu mazi yabwo.
Amakimbirane ashingiye ku burobyi hagati y’ibihugu byombi yakajije umurego mu cyumweru gishize ubwo u Bufaransa bwafatiraga ubwato bw’Abongereza, Cornelis Gert Jan, mu mazi y’u Bufaransa hafi ya La Havre, buvuga ko budafite ibyangombwa bisabwa nubwo nyir’ubwato yavugaga ko bubyujuje.

Abafaransa bashyize ibikangisho bidafite ishingiro na gato, …ku ruganda rwacu rw’uburobyi, kandi bagomba gukuraho ibyo bikangisho, bitabaye ibyo tuzakoresha uburyo bw’amasezerano y’ubucuruzi n’Ubumwe bw’bihugu by’u Burayi kugira ngo dufate ingamba”, uyi ni minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss avugana na Sky News.
“ Bagomba gukuraho ibyo bikangisho bitaba ibyo tugafata ingamba,”
Liz Truss kandi yakomeje agira ati “Abafaransa bitwaye nabi. Ntabwo biri mu masezerano y’ubucuruzi. Niba kandi hari umuntu witwaye nabi mu masezerano y’ubucuruzi, ufite uburenganzira bwo kubafatira ibyemezo no gushaka ingamba zo gusaba indishyi. Kandi nibyo tuzakora niba Abafaransa badasubiye inyuma,”
Abajijwe igihe Abafaransa bafite cyo kuba basubiye inyuma, Truss yagize ati “ Iki kibazo gikeneye gukemurwa mu masaha 48,”
Ku ruhande rwabwo, u Bufaransa nabwo buvuga ko bushobora kubuza amato y’Abongereza gupakurura ku byambu by’u Bufaransa, gukaza ibijyanye no kugenura ibyangombwa ku mato y’Abongereza, gukaza ubugenzuzi bw’amakamyo yikorera imizigo yAbongereza anyura mu Bufaransa, no gukaza ubugenzuzi kuri gasutamo n’ibijyanye n’isuku mu gihe ibiganiro hagati y’impande zombi ntacyo byatanga.Subscribe


