Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi yashimutiwe muri Gao ho mu majyaruguru ya Mali n’abantu bitwaje ibirwanisho mu ijoro rya Noheri.
Sophie Pétronin w’impuguke mu bijyanye n’imirire yabaga mu mujyi wa The kuva mu myaka ya 2000, akaba yari yaranarokotse irindi shimutwa mu 2012.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yemeje aya makuru y’ishimutwa rya Sophie Pétronin kuri iki Cyumweru inizeza ko bari gufatanya n’abayobozi ba Mali bashaka uko yarekurwa.
“Turacyashakisha Sophie, dufite abantu bari kumushakisha, ariko kugeza ubu ntaraboneka,”, uwo ni umwe mu bashinzwe umutekano muri Mali avugana na AFP mu gitondo cyo ku Cyumweru.
Ingabo z’u Bufaransa ziri muri iki gice nazo ziri gushakisha Sophie zifatanyije n’ingabo za Mali nk’uko byemezwa n’igisirikare cy’u Bufaransa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hagati ya 2010 na 2013, Abafaransa 13 bashimutiwe cyangwa bicirwa mu karere ka Sahel bikozwe n’udutsiko tw’abarwanyi b’imitwe ifite aho ihuriye Al Qaida cyangwa bikozwe n’abandi banyabyaha baba bashaka ingurane nyinshi ngo barekure abashimuswe.
Dennis Ns./Bwiza.com


