Padiri Nahimana Thomas uvuga ko ari Perezida wa Guverinoma iri mu buhungiro, yatangiye guhamagarira abantu gufata intwaro bakarwanya Leta y’u Rwanda.
Aya magambo yayavugiye mu nama yamuhuje n’abagize iyi guverinoma yatambutse kuri shene ye ya YouTube ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021.
Padiri Nahimana yabwiye “Abanyarwanda” ko bakwiye gushira ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu nzira zose zishoboka, byaba na ngombwa bagakoresha intwaro kuko ngo igihe cyageze.
Yagize ati: “Dukwiye twese gusohoka mu gikonoshwa cy’ubwoba nk’uko umuvandimwe Idamange yakomeje kubitubwira, tukisuganya maze tugahagurukira kurengera uburenganzira bwacu mu nzira zose dushoboye. Aho ibihe bigeze, turabona twabagira inama ko mudakwiye no gukomeza gutinya ko bibaye ngombwa rwose kandi ubanza igihe cyarageze, n’intwaro abantu bazifata ariko bakarengera uburenganzira bwabo. Igihe kirageze ngo tubyitegura mu mutwe no ku mutima, igihe ni iki ngiki.”
Avuga ko igihugu kiri mu bihe bikomeye, akabigereranya n’icyo ngo Yezu yigeze gusaba buri wese kugurisha igishura cye kugira ngo agure inkota. Yavuze ko biri mu gitabo cya Luka 22:36 hagira hati: “Arababwira ati ‘Ubu noneho, ufite agasaho k’ibiceri nakajyane; n’ufite umufuka abigenze atyo; n’udafite inkota nagurishe igishura cye, maze ayigure.’ ”
Amagambo nk’aya Rusesabagina
Aya magambo ya Padiri Nahimana asa n’ayigeze gutangazwa na Paul Rusesabagina wabaye Perezida w’impuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRCD-Ubumwe mbere y’uko atabwa muri yombi muri Kanama 2020.
Rusesabagina muri videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, nk’umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, yumvikanye ashyigikiye abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN/NLF wagabye ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu mu 2018 no mu 2019, asaba n’Abanyarwanda kuwushyigikira.
Muri iyi videwo, Rusesabagina agira ati: “Kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2018, NLF yatangije urugamba rwo kubohora Abanyarwanda. Mu 2019, twihutishije urugamba. Ni igihe cyo kugerageza umusaruro wacu wa nyuma. Nshyigikiye ko urubyiruko rwacu NLF (National Liberation Forces) rurwanya ingabo za Kagame kugira ngo rubohore Abanyarwanda. Nk’Abanyarwanda ni ngombwa ko twumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwo kubohora u Rwanda. Ku bw’iyi mpamvu, ndasaba Abanyarwanda bose, imiryango yose ya politiki n’irengera rubanda gushyigikira uru rubyiruko rw’abasore n’abakobwa rwatangije uru rugamba…”
Rusesabagina ubu afungiwe ibyaha by’iterabwoba, aho urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 gusa Ubushinjacyaha bwajuririye igihano we n’abandi 20 bareganwaga bakatiwe kuko bwemeza ko ari gito.
Na Idamange afungiwe amagambo ajya gusa n’aya
Idamange Iryamugwiza Yvonne wamenyekaniye mu biganiro byo kuri YouTube, yumvikanye atangaza ko Umukuru w’Igihugu atakiriho. Aya magambo yakunze gutangazwa na Padiri Nahimana mu bihe bitandukanye, yiyongereyeho gusaba Abanyarwanda kujya kwigaragambiriza ku biro bikuru bitwaje Bibiliya, ni yo yatumye atabwa muri yombi muri Gashyantare 2021.
Idamange aherutse guhamwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, no gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga bifitanye isano n’aya magambo.
Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 tariki ya 30 Nzeri 2021.

40 Responses
Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda
iminsi yumujura ni 40 uzisanga mu rwanda muminsi mike wewe uzabaze rusebagina mujinga wewe.

Ndumva mwahiye ubwoba. Hazacura iki abanyarwanda nibabavudukana. Muhame hamwe urwishigishiye ararusoma. Ntawe ufite uburenganzira buruta ubwabandi. Inzira y’intwaro si umwihariko wa FPR

Yaba wowe yaba niriya njiji, mwese muri ibibwa! Muzabaze hose kwisi, ntabwo urwanda twarufatiye ideni ngo ihgihe runaka tuzarusubiza, oya twese nurwacu ariko nimukomeza mukigira amadebe, mugakomeza ubusambo nububwa bwanyu, nti muzatinyuka kuruzamo kdi bne wanyu barurirmo. Ariko mubyukuri umuntu abura icyo atuka inka ngo dore icyo “gicebe” koko mubona aho U rwada rugeze rudashimishije? ubu abanyarwanda twese turi umwe, muzaze tubavire inda imwe ubundi murebe, nako ntawe uhana uwahanutse muzaze cg tuzabizanira dore na gd frere wanyu ari kuwunera, namwe nicyo mushaka? vuba aha muraza

Rekeraho sha Iterabwoba nirikora haniwacu Uwabatsinze cyagihe ntaho yagiye ndetse imbaraga zikubye kenshi nimugumye mwirire ubusigazwa bwaba Rugigana ubundi mutuze twubake.

Komez” ugerageze!
Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda
Komez” ugerageze!
Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda
Ndumva mwahiye ubwoba. Hazacura iki abanyarwanda nibabavudukana. Muhame hamwe urwishigishiye ararusoma. Ntawe ufite uburenganzira buruta ubwabandi. Inzira y’intwaro si umwihariko wa FPR
Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda
iminsi yumujura ni 40 uzisanga mu rwanda muminsi mike wewe uzabaze rusebagina mujinga wewe.
Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda
Reka gushuka abanyarda wa nyangabirama we ngo ni padiri. Ntawukeneye gusubira mu ntambara tuzi aho yatugejeje.

ese ubundi iriya ngirwa padiri yashegeshwe n’amacakubiri, uwayiha umudugudu wo yawuyobora

Uwo numurengwe ,ntamunyarwanda utekereza wagukurikira murubwo bujiji numwijima byakugose ,Ahongaho uri itekerezeho urebe abo baguha ayo maramuko ngo uvuge kurwanda ibyiza birimo ngo ubuhindure bibi, uhindanye isura yigihugu nabagituye ;niba koko urumunyarwanda tekereza urebe aho urwanda rwavuye naho ruri uyumunsi. keretse niba urimpumyi .

Urwanda rufite ibyiza kandi biragaragara. Ikibazo nuko byihariwe na bamwe, abandi bagizwe ibicibwa. Nyamara umenya ibintu birimo bimera nabi tukabigira amashyengo! gufunga no kwica abasomye ibitabo cyanga abakurikiranye amahugurwa sibyo bizahosha umwuka mubi uri mu gihugu.

Iyo nterahamwe se yatahutse ikabajya imbere!! Ashigaje igihe gito agasarira ku gasozi.

Hahahha mbeg’ihuku abasazi baragwira ngaho fatiyambere umusange mishikiwawe imageragere pumbafu.

Uyu mugabo ni igicucu pe ngo ni Perezida wurwanda mubuhungiro,ngo hasigaye igihe gito,niba wiyumva atari amagambo ngwino utangize urwo rugamba tukurebe.
Reka nkubwire sinkugira inama yo kureka ubwo busa uba uvuga kuko uko ungana wakabaye ubihindura ntawukubwirije ahubwo ubibwirijwe namateka twanyuzemo naho tugeze.
Icyo nenda kukubwira rero nuko urutwa n’urushishi kuko ruzi kwifatira umwanzuro wo gutungwa nibyo rwihahiye Ntawe rubangamiye.
Ariko wowe ngo kugira ubeho nuko uzajya usebya urwanda ubisabwe nabagushuka.
Bazaguherekeze muze kurwana.

Aka gaparmehutu ngo ni Nahimana karasaze, ibisazi byako bikakabwira ko hari abandi basaze nkako! Se ubu iki gihe ata yabura ikindi agikoresha koko? Uyu musivile w’umuswa intambara azi icyo ari cyo cyangwa yibwira ko ari soiree bacezamo? Nahimana nibakugeza i Kigali nzaza mu rubanza rwawe nkurebe urya iminwa ubura ayo ucira n’ayo umira bizanshimisha cyane.

Mu kirundi baca umugani ngo utabusya abwita ubumera uzaze ubajye imbere abo urimwo kubeshya turebe wa mu senzi we.
Ariko uragira ngo abanyarwanda bubu nibamwe bambere mwabeshyaga ngo bice abandi bakemera?Wapi twamenye ubwenge shaa.
kandi wowe nkurikije ibyo wirirwa ubwejagura nu mudugudu nti wawuyobora nkaswe.
Mbabazwa nuko ibyo uvuga ubivuga mwizina rya gi padiri gusa.
uzaze iwacu mu cyaro urebe aho tugeze sha. kaburimbo tuzinyereraho amatara ntiwareba none ngo urashaka kudusubiza mu muzima bwi bidufu? toka satani

For itinya urumuli n’ukuri nka satani erega ntiwatandukanya for n’a satani ni impanga ariko nziko ukuri ariko kuzabatsinda si kure

Urinjinji nawe uzaze urwaniruburenganzira bwawe. Ureke gushuka abantu ubwo muba muhaze .mwibereho neza iburayi none mwirirwa mwasamye ngabantu nibigaragambye .namwe muzaze mwigaragambye niba murabagabo.

Ariko ninde wakubwiye ko abanyarwa tuboshye umva ntabwo urimuzima kbx gusa uzabijyerageze uze maze urwo rutwe turumene njyewe nanga numunt uvuga NGO ni padiri ntimukajye musebya abapadiri

Muzatuvuganire kumuriro uva mu Ruhango Kinazi busoro umuyoboro minini bamwe ntibishyuwe murakoze ndi inyanza mumurenge wabusoro

Harya nahima ngo Rubanda nyamwinshi ngo izatsinda sha hari kera, ubu nitsinda ryantu 100 ntimwapfa gutemagura nkutemagura intoki, twarsana ubundi umuriro ugatumuka, abatutsi mwamaze ntabwo bari bakabonye uko bivuna umwanzi sha