Babiri batawe muri yombi bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Sangiza iyi nkuru

Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko; ibi bikaba byarabaye mu mpera z’icyumweru turangije. Abafungiwe iki cyaha ni Nsabimana Theogene na Kayitani Semakuba.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko Nsabimana yagerageje guha ruswa y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bakoreshaga ibizamini byo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byaberaga mu murenge wa Busasamana; mu karere ka Nyanza; akaba yaragiraga ngo amushyire ku rutonde rw’ababitsinze, kandi yabitsinzwe (ibizamini).
Yavuze ko Kayitana yagerageje guha ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bamufatiye gupakira imodoka ibirenze ubushobozi bwayo.
CIP Kabanda yagize ati,” Kayitana yafatiwe mu murenge wa Gashenyi, mu karere ka Gakenke apakiye ihene n’intama 110 mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite nimero ziyiranga RAC 501 K. Ubwo yahagarikwaga yagerageje gutanga ruswa kugira ngo ye kubihanirwa n’amategeko; ariko ntibyamuhira kuko yahise afatwa.”
Yakomeje agira ati, “Abapolisi bazi neza ko ruswa izira. Ni na yo mpamvu bayirinda no kuyirwanya;ariko ikibabaje n’uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kugerageza kuyitanga . Umuntu ufatiwe mu makosa cyangwa icyaha runaka akwiriye gukurikiza ibiteganywa n’amategeko aho gutanga ruswa kugira ngo ye guhanirwa ibyo yakoze.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagarutse ku bubi bwa ruswa avuga ko igira ingaruka mbi ku mitangire ya serivisi.
Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kuko yashyizeho n’ingamba zihamye mu kuyirwanya, haba mu bapolisi ndetse no mu baturage bose.
Nsabimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, naho Kayitani afungiye ku ya Gakenke.
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *