Bukavu: Haraye humvikana urusaku rw’amasasu

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), haraye humvikana urusaku rw’amasasu.

Mu masaa saba y’urukerera rwo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2021 ni bwo umutwe w’abitwaje intwaro witwa CPS 64 wagabye igitero ku birindiro by’abasirikare n’abapolisi mu gace ka Kadutu muri uyu mujyi.

Umuyobozi w’ingabo muri aka gace, General Bob Kilubi yabwiye itangazamakuru ko aba bitwaje intwaro binjiye muri Kadutu barasa, baririmba bavuga ko bagiye kubohora igihugu.

Yagize ati: “Haje abagera kuri 40 banyuze ku rwengero, bagera Nyamugo no mu cyanya cy’inganda. Barashe baririmba ko bashaka kubohora igihugu. Bashakaga gufata intwaro kuri TP (ibirindiro by’igisirikare) ariko ntibyabakundiye.”

Gen. Kilubi yavuze ko aba barwanyi banashatse kugaba igitero ku birindiro bya Polisi muri uyu mujyi.

Mu gitondo, inzego zishinzwe umutekano zatangiye operasiyo yo guhiga aba barwanyi kugira ngo batabwe muri yombi. Inzira zose zari zafunzwe, abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi muri iki gitondo asohoye itangazo rihumuriza abaturage, abizeza ko umutekano wamaze kugaruka bigizwemo uruhare n’inzego zibishinzwe gusa andi makuru avuga ko amasasu acyumvikana muri uyu mujyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *