Inteko ishinga amategeko ya Ghana iri kwiga ku mushinga w’itegeko rigamije guhana bikomeye abakora ubutinganyi n’ababushyigikira.
Iri tegeko rivuga ko ukora ubutinganyi yajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu, n’icy’imyaka 10 ku babushyigikira.
Depite Sam Nartey George ushyigikiye iri tegeko avuga ko rigamije gukumira abakomeje kwamamaza igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina.
Uyu mudepite yabwiye RFI ati: “Ba Ambasaderi bo mu bihugu byo mu burengerazuba baje muri Ghana, batangira kurwanirira abaryamana bahuje ibitsina. Bashatse kwamamaza kuryamana kw’abahuje ibitsina ariko kuri twebwe ntibyemewe n’amategeko. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gukumira icengezamatwara ribyamamaza.”
Mu gihe iri tegeko rishyigikiwe n’abarimo Umukuru w’Igihugu Nana Akufo-Addo ryakwemezwa, byitezwe ko abaturage bajya basabwa gutanga amakuru ku bakora n’abashyigikira ubutinganyi, bakagezwa imbere y’ubutabera.



2 Responses
Ghana: Abashyigikira ubutinganyi bashobora kuzajya bahanwa kurusha ababukora
Kubera isi yabaye mbi uraza kubona ibyo bayifungira kubera irwanya ikibi mubantu
Ghana: Abashyigikira ubutinganyi bashobora kuzajya bahanwa kurusha ababukora
Kubera isi yabaye mbi uraza kubona ibyo bayifungira kubera irwanya ikibi mubantu