Amakuru aturuka muri Ethiopia aravuga ko nyuma y’aho Leta itangarije ibihe bidasanzwe mu gihugu hose, na nyuma y’aho inyeshyamba za TPLF zikomeje gufata imijyi y’ingenzi zegera imbere zisatira umurwa mukuru, abadipolomate batandukanye bakorera muri iki gihugu batangiye guhunga.
Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yahamagariye abanyagihugu gufata intwaro bakarwana ku murwa mukuru, Addis Abeba, bakawurinda ko ugwa mu maboko y’inyeshyamba.
Yumvikanye asaba abaturage “gufata intwaro zose bafite bakitambika TPLF, bakayisubiza inyuma, bakayishyingura,”
Ati “ Gupfira Ethiopia ni inshingano zacu twese,”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, indege zari zuzuye abagenzi mu gihe abadipolomate n’abanyamahanga bari barimo guhunga Addis Abeba.
Ku itariki 02 Ugushyingo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze umuburo zibuza abaturage bazo kujya muri Ethiopia zivuga ko umutekano ukomeje kwangirika muri iki gihugu.
Ku Cyumweru gishize nibwo inyeshyamba za TPLF zatangaje ko zafashe imijyi ya Kombolcha na Dessie iri ku muhanda munini uhuza Addis Abeba n’Icyambu cya Djibuti. Ni mu birometero 300 uvuye mu murwa mukuru.
Umuvuduko wa TPLF ukaba wahangayikishije Umuryango Mpuzamahanga.



2 Responses
Ethiopia: Abadipolomate n’abanyamahanga batangiye guhunga Addis Abeba
Ariko ndabona iyi ntambara imeze nkiya Afganistan, none se Ethiopia nta ngabo igira bafata umujyi mu isaha imwe nta resistance bahuye nayo koko, cyangwa nabo bashyigikiye inyeshyamba
Ethiopia: Abadipolomate n’abanyamahanga batangiye guhunga Addis Abeba
Ariko ndabona iyi ntambara imeze nkiya Afganistan, none se Ethiopia nta ngabo igira bafata umujyi mu isaha imwe nta resistance bahuye nayo koko, cyangwa nabo bashyigikiye inyeshyamba