Uganda: Abakinnyi basaga 30 barohamye mu mazi bari mu bwato barapfa

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016, ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 30 bo mu gihugu cya Uganda biganjemo ikipe y’abakinnyi, abayobozi n’abatyerankunga babo bwarohamye mu kiyaga cya Albert hakaba hari impungenge ko bose bahasize ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru dukesha bimwe mu bitangazamakuru byo muri kiriya gihugu avuga ko abakinnyi basaga 21 bakomeje kuburirwa irengero, mu gihe hatahuwe imirambo 9 naho abandi 15 bakaba aribo babashije kurohorwa ari bazima.
Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace John Rutagira avugako nta mubare uramenyekana w’abo ubu bwato bwari butwaye, ariko aba bakinnyi bakaba bari mu byishimo nyuma yo gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
iyi mpanuka yabereye mu kiyaga cya Albert ahagana ku nkengero za repubulika iharanira demokarasi ya kongo.
Aba bantu barohamye mu gihe mu mpera z’iki cyumweru gishize abandi basaga 20 barohamye bajya kwizihiza umunsi mukuru wa noheli.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2010, muri iki gihugu cya Uganda abasaga 70 bapfuye barohamye mu gihe muri 2004 harohamye abasaga 45 naho muri uyu mwaka hakaba habarurwa abasaga 50.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *