Umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, ushobora kwigarurirwa n’inyeshyamba mu “mezi niba atari ibyumweru”, nk’uko Umutwe uharanira kubohoza Oromo (Oromo Liberation Army) ufatanya na TPLF wabitangarije AFP kuri uyu wa Gatatu.
Umutwe wa TPLF nawo uharanira ubwigenge bw’Intara ya Tigray ariko ushaka kwigarurira igihugu n’ubundi wigeze kuyobora, umaze umwaka urwanya leta ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, utangaza ko mu minsi ishize wabonye intsinzi nyinshi ku butaka, n’inshuti zabo zo mu mutwe wa Oromo Liberation Army (OLA).
Odaa Tarbii, umuvugizi wa OLA, yavuze kandi ko bari kwegera imbere mu bice bya Amhara no muri Oromia bikikije Addis Abeba kandi bagamije guhirika guverinoma ya Abiy Ahmed kandi ari umwanzuro bafashe.
Avuga ku cyerekezo cya OLA kuri Addis Abeba yagize ati: “Niba ibintu bikomeje mu cyerekezo kiriho ubu, turavuga ikibazo cy’amezi make niba atari ibyumweru”.
Aya magambo avuzwe nyuma y’amasaha make Ethiopia itangaje ibihe bidasanzwe ko mu gihugu hose kuri uyu wa Kabiri ushize, maze ihamagarira abaturage ba Addis Abeba kwitegura kurengera aho umurwa mukuru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, Abiy Ahmed yashinje ihuriro ry’inyeshyamba kugerageza guhindura Ethiopia nka Libya cyangwa Syria, yongeraho ati: “Bagiye gusenya igihugu ntabwo ari ukucyubaka.”
Yasabye kandi abaturage gushyigikira urugamba, agira ati: “Intsinzi ku iterabwoba ryatewe n’abanzi bacu ntishobora kugerwaho niba tudafatanyije.”


