Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yavuze ko leta y’u Bufaransa ishobora kuba ifite inyungu mu guhora ikingira ikibaba abashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no guhora burushinja amakosa.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na minisitiri Busingye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru jeunafrique kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016 ubwo cyamubazaga ku bijyanye n’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse no guhora bitana ba mwana.
Muri iki kiganiro Minisitiri Businye yagiranye n’banyamakuru ba jeunafrique, yagarutse ku ngingo zirimoo ibijyanye n’ibyemezo bitemeranyijweho by’ubutabera mpuzamahanga, kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside ku bihugu byinshi by’Afurika n’u Burayi ndetse nn’umubano utari mwiza hagati y’ibi bihugu byombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku itariki ya 16 Ukwakira uyu mwaka nibwo Ishami rya Ibuka mu Bufaransa ryasohoye itangazo risaba Umunyamabanga uhoraho muri ONU, M. Antonio Guterres gukuraho umucamanza Theodor Meron mu gukurikirana dosiye y’u Rwanda.
Ni mu gihe uyu mucamanza Meron ashinjwa gufata ibyemezo bibera abahoze ari abayobozi muri guverinoma yateguye jenoside birimo no kurekura bamwe muri byo batararangiza ibihano bagenewe n’urukiko, barimo Ferdinand Nahimana ufatwa nk’uwahanze “Hutu Power” ndetse na Padiri Emmanuel Rukundo .
Amategeko y’urukiko ateganya ko gufungura umuntu atarangije igihano bigendera ku bipimo bibiri by’ingenzi zirimo gishingira ku buremere bw’icyaha cyakozwe ndetse n’uburyo uwahamwe n’icyaha yicuza n’uburyo yitwaye muri gereza. Aha bayaagsabaga ko u Rwanda rubanza gutangaza icyo rutekereza ku ifungurwa ry’aba bagabo.
Uretse aba bagabo 2 bakidegembya nyuma yo kurekurwa bataran gije ibihano, hari n’abandi bahamijwe icyaha n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha TPIR bajurira bakagabanyirizwa ibihano ibyo byemezo byose bikaba bifatwa nk’icyemezo cy’umuntu umwe ariwe mucamanza Theodor Meron.
Naho ku kijyanye no kuba Umuryango wita ku bacitse ku icumu IBUKA ndetse nImpuzamiryango irwanya Jenoside mu Rwanda CNLG byarasabye ko ONU yakurikirana ndetse ikavanaho umucamanza Meron mu gihe atisubiyeho ku byemezo yafashe byo kurekura bariya bagabo 2 batarangije ibihano byabo, Min B usingye yavuze ko u Rwanda ntacyo rupfa na Meron ariko ko atazi niba na Meron yumva ko ntacyo apfa n’u Rwanda. Min Busingye yagize ati”Meron niwe wagisubiza.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rugirira amakenya uyu mucamanza kubera ibyemezi afata nk’ibyagiye bigaragazwa hejuru byongeye akaba atari u Rwanda gusa rufite icyo kibazo kuko hari n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika bigihuje.
Yanongyeho ko akwiye kwisubiraho ku byemezo byo kurekura abantu nka bariya bafite ibyaha by’indengakamere batarangije ibihano byabo ndetse ugasanga ntacyo bimubwiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi kibazo . Kuki kongera gufungura dosiye y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana byateje umwuka mubi hagati y’ibihgu byombi?
Aha Minisitiri Busingye yasubije ko ikibazo u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa ntaho gihuriye na dosiye. Ahubwo ikibazo n’undi muntu ushobora kuba afite inyungu kuri iyo dosiye akaba ariwe utuma itarangira agamije guhoza ibirego ku Rwanda bitarangira .
Minisitiri yakomeje avuga ko hatanzwe umwanya uhagije n’ubwisanzure ku gushaka amakuru afatika mu Rwanda kuri iyo dosiye y’ihanurwa ry’indege ariko iyo dosiye na nubu ikaba itarangira.
Yagize ati”mu bigaragara, biri mu nyungu z’u Bufaransa guhora baturega, no gusibanganya uruhare rwabo mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990-1994. Iyi dosiye yamye ikoreshwa mu nyungu za politiki ariko abakwiye kujya mu gakarito k’abaregwa si abasirikari bacu, ni Abafaransa.
Mu myaka 22 u Rwanda rwari rufite manda d’arret zisaga mpuzamahanga 500. Zatangaga uburenganzira bwo gufata umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yo muri mata ariko ibihugu bimwe na bimwe ntibyabyubahirije kubera impamvu zitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


