Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ahoyageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, akaba agomba kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Vincent Biruta ndetse na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ku ikubitiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ibiganiro minisitiri Dendias agomba kugirana n’abayobozi b’u Rwanda biribanda ku gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego bifitemo inyungu.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’ubukungu bw’ibihugu byombi no guteza imbere ibikorwa by’ishoramari mu Bugereki, mu biganiro byagutse hagati y’abayobozi bombi hazerekanwa uburyo bw’ishoramari mu Rwanda buzagaragazwa n’umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB), Zephan, n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Patricie Uwase.

Hateganijwe kandi gushyira umukono ku “masezerano y’ubwumvikane (MoU) hagati ya Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bugereki.

Miniitiri Dendias kandi yaje yitwaje impano y’inkingo 330,000 za Covid-19, mu gihe u Bugereki bwatanze izindi 200,000 muri Nzeri.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bugereki yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bugereki agiriye mu karere, rukaba ari ikimenyetso cy’uko iki gihugu nacyo gishaka gushinga imizi muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *