Uwabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrika (CAR), François Bozizé na bamwe mu bayobozi bakuru b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu barimo Maxime Mokom wa Anti-Balaka, Al-Khatim wa MPC na General Bobo wa 3R bahungiye muri Chad babitewe n’igitutu bari bakomeje gushyirwaho n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza CAR hamwe n’iz’u Burusiya.
Aya makuru Guverinoma ya Chad yayahamirije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, mu kiganiro umunyamakuru wayo yagiranye na yo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2021.
Guverinoma ya Chad ivuga ko Bozizé na bamwe mu bayobozi b’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa CAR rizwi nka CPC bahungiye muri iki gihugu bigizwemo uruhare na Leta ya Angola, bakaba bariyo mu gihe bategereje umusaruro w’ibiganiro by’ubwiyunge biri kugirwamo uruhare na Angola hamwe n’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.
Bozizé ubwo yakurwaga ku butegetsi mu 2013 ni bwo yatangije urugamba rwo kurwanya Leta iyobowe na Faustin-Archange Touadéra.
Yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ahungira muri Uganda, avayo ajya muri Sudani y’Epfo, asubira muri CAR nyuma y’imyaka itandatu, afite umugambi wo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mpera z’2020 ariko ntiyabyemererwa.
Ubwo yangirwaga kwiyamamaza, Bozizé yahise ayobora ihuriro CPC, atangiza urugamba kuri Leta yifashishije iyi mitwe yitwaje intwaro.
Gusa nyuma yo kubona ko ibitero by’iyi mitwe yitwaje intwaro bikomeje kwiyongera, Leta ya CAR yitabaje ingabo zayo, iz’u Rwanda n’iz’u Burusiya kugira ngo mbere na mbere ziyifashe kurinda umutekano w’abaturage mu gihe cy’amatora; y’abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Imitwe ya CPC yashakaga kugaba ibitero mu murwa mukuru, Bangui, yasubijwe inyuma n’izi ngabo, yirukanwa no mu nkengero. Icyo gihe (muri Mutarama 2021) Bozizé wabaga mu birindiro bikuru bye muri Bossangoa yahise ahungira mu gace ka Moundou kari mu majyepfo ya Chad, nyuma ajya mu murwa mukuru, Ndjamena.
Ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro byitezwe ko bishobora kuzatanga umusaruro mwiza kuko Perezida wa CAR, Touadéra mu kwezi gushize yatangaje ku mugaragaro ko nta bitero izi ngabo zizongera kuyigabaho, mu rwego rwo guharanira kubaho kw’ituze ry’abaturage.



2 Responses
Igitutu cy’ingabo z’u Rwanda, iza CAR n’iz’Abarusiya cyatumye Bozizé na bagenzi be bahungira muri Chad
ibya RCA ntibisobanutse kuko perezida ab8nyujije mu muvugizi we aravuga ko azaganira n’abamushyigikiye gusa, ntateganya kuvugana n’abamurwanya bose (opposition n’inyeshyamba) urumva ko ahazaza h’amahori yaho biri kure.
Igitutu cy’ingabo z’u Rwanda, iza CAR n’iz’Abarusiya cyatumye Bozizé na bagenzi be bahungira muri Chad
ibya RCA ntibisobanutse kuko perezida ab8nyujije mu muvugizi we aravuga ko azaganira n’abamushyigikiye gusa, ntateganya kuvugana n’abamurwanya bose (opposition n’inyeshyamba) urumva ko ahazaza h’amahori yaho biri kure.