Leta ya Chad irahamagarira imitwe yitwaje intwaro iyirwanya kwihuriza nayo mu biganiro by’amahoro mu rwego rwo gushaka ubwiyunge bwatuma impande zombi zifatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu.
Umuvugizi wa Guverinoma, Abderaman Koulamallah mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RFI, asubiza ibyifuzo by’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwa Chad, Timane Erdimi.
Mu byifuzo bya Timan harimo ko Leta ya Chad yarekura imfungwa za politiki n’iz’intambara no kugira uruhare mu irekurwa rya murumuna we, Tom Erdimi ufungiwe mu Misiri.
Koulamallah yasubije ko ibi byose bigomba kuganirwaho mu gihe iyi mitwe yitwaje intwaro yaba yemeye kujya muri ibi biganiro. Yagize ati: “Abantu ntabwo bigeze baza mu biganiro, none barashyiraho amabwiriza yo kurekura imfungwa zafatiwe ku rugamba, zica Itegekonshinga rya Repubulika. Mbere na mbere bakwiye kubanza berekena ubushake bwabi bwo kuza mu biganiro. (…) Nibaze! Niba dushaka ibiganiro n’abaturage, ni ibisanzwe ko tureba impande zose z’ubwiyunge. Kurekura imfungwa ni kimwe mu bigize ubwiyunge.”
Amakimbirane ari hagati ya Leta ya Chad n’imitwe yitwaje intwaro ni yo yabaye intandaro y’urupfu rw’uwari Perezida, Idris Déby Itno waguye ku rugamba impande zombi zari zihanganiyemo muri Mata 2021. Ubu iki gihugu kiyobowe n’akanama k’igisirikare mu buryo bw’inzibacyuho, kayobowe n’umuhungu wa nyakwigendera, Gen. Mahamat Idris Déby.
Koulamallah avuga ko nyuma y’ibi byose, amahoro, isanamitima, ubumwe mu gihugu cyose bikenewe, kandi bikaba bishoboka mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro byaba bibaye.


