Inzego zishinzwe umutekano za Kenya zataye muri yombi abanya-Uganda batandatu (6) barimo Major mu gisirikare cy’iki gihugu n’abakozi bakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Ubworozi bw’amatungo n’amafi bitewe no kutumvikana.
Daily Monitor yatangaje ko uyu musirikare n’aba bapolisi bafatiwe ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya, ubwo bari bagiye kureba imikorere y’isoko ry’amafi muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Nyuma yo kumenyekana kw’iyi nkuru, iyi Minisiteri yasubije iki gitangazamakuru ko gufatwa kw’aba bayobozi kwatewe no kutumvikana hagati y’impande zombi. Iti: “Dail Monitor turabamenyesh ako abayobozi mwavuze batari muri kasho ya polisi. Ibyabaye byatewe no kutumvikana kwabayeho hagati y’abayobozi b’ibi bihugu.”
Yasobanuye kandi ko iki kibazo cyakemutse, bararekurwa, bakomeza urugendo bajya muri gahunda zabo. Iti: “Byaje gukemuka, abayobozi bemerewe gukomeza gahunda yabo.”


