russian-_contractors_-in-the-service-of-the-kremlin-wagner-group-syria2.jpg

Bimwe mu bigo by’abacanshuro bizwi bikomeye ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Ikintu gishya cyakomeje kugaragara mu ntambara mu mpera z’ikinyejana cya 20 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 ni ibigo bya gisirikare byigenga ndetse n’abashoramari bigenga. Buri ntambara iratandukanye, ariko zose bafite icyo zihuriyeho, nuko abasirikari bakuru bose cyangwa abayobozi b’ingabo, usibye ingabo zisanzwe baba bafite, bashaka gushimangira imbaraga zabo bakoresheje abasirikare bazi kurwana, kandi bakemera no kubahemba neza, ari ho abacanshuro baziramo.

Dore bimwe muri ibyo bigo bya gisirikare byigenga bizwi cyane

Wagner Group

Wagner Group, Wagner Group ni ikigo cya gisirikare cy’abikorera cyo mu Burusiya cyashinzwe n’abahoze ari abasirikare badasanzwe mu ngabo z’u Burusiya mu mutwe uzwi nka Spetsnaz. Abakozi b’iki kigo bagize uruhare mu makimbirane atandukanye nko muri Ukraine aho bamamaye bagira uruhare mu gushyigikira abashakaga kwiyomora kuri Ukraine bashyigikiye u Burusiya mu karere ka Donbas.

russian-_contractors_-in-the-service-of-the-kremlin-wagner-group-syria2.jpg

Kuva icyo gihe bakoreye no mu bindi bihugu bitandukanye birimo Syria, Libya, Venezuela, Mozambique ndetse vuba aha no muri Centrafrica na Mali.

Hari amakuru akunze kuvugwa kuri ba mudahusha kabuhariwe ba Wagner Group bakoreye cyane muri Syria, bahiga ibyihebe bya Islamic State. Mu 2014, Wagner Group yabarirwaga abakozi 100, mu gihe mu 2017, bari bamaze kugera mu 6,000.

Babaye indwanyi zifatika zishyurwa zikorana bya hafi na Guverinoma y’u Burusiya.

Academi

Academi, yamenyakanye na none nka Blackwater, ni kimwe mu bigo by’abikorera gifite igisirikare cyigenga n’imyitozo ihambaye. Academi bivugwa ko yagiye igabanya umubare w’abakozi nyuma yo kuvugwaho kutubahiriza amategeko bya hato na hato no kutavugwaho rumwe kwarakaje Guverinoma ya Irak bikagira ingaruka ku masezerano y’ingenzi bari bafitanye.

academi1.jpg

Usibye gukorera cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, Academi yanahawe akazi ko kurinda imihanda yo muri New Orleans nyuma ya serwakira ya Katrina no kurinda system y’ubwirinzi bwa Missile mu Buyapani.

Defion Internacional

Define Internacional ikoresha ibihumbi by’abarwanyi baturuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Aba rimwe na rimwe bahembwa 1,000$ ku kwezi (Miliyoni y’Amanyarwanda), ibintu byateje umujinya mpuzamahanga by’umwihariko ku kazi nk’aka kuri guverinoma zimwe.

defion-internacional.jpg

Iki kigo gifite icyicaro i Lima muri Peru. Ni ikigo cya gisirikare cy’abikorera giha akazi kikanatoza abakozi bacyo batandukanye barimo abashinzwe ibikoresho, kuyobora abakozi gitanga serivisi zacyo hirya no hino ku Isi. Define Internacional ifite ibiro muri Dubai, Philippines, Sri Lanka no muri Irak.

Amasezerano akomeye cyagize cyafatanyije na Triple Canopy, Inc na Department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara yo muri Irak.

Aegis Defense Services

Aegis Defense Services ifite abasirikare 5,000 bakorera kuri cyicaro cya Loni, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no ku bigo bicukura peteroli. Iki kigo nacyo abasirikare bacyo bigeze kugaragara mu mashusho yagiye ahagaragara mu 2005 barasa ku basivili muri Irak.

aegis_defense_services.jpg

Aegis ifite icyicaro muri Ecosse ikaba ari ikigo kiyoboye mu byo kurinda umutekano no guhangana n’ibiza gikorera mu bihugu bigera kuri 60. Gikorana na za guverinoma, ibigo mpuzamahanga. Gitanga serivisi z’umutekano kuri Guverinoma ya Amerika n’ubujyanama bw’ubutasi n’umutekano ku kigo cy’ubwishingizi bw’impanuka zo mu mazi cyo mu Bwongereza kitwa Lloyd’s of London.

Batanga inama mubice byose by’umutekano, uhereye ku bikorwa by’amasosiyete, ingaruka z’ubucuruzi, n’ishoramari ry’amahanga kugeza kurwanya iterabwoba, uburinzi bwa hafi, no gufasha leta.

Triple Canopy

1000w_q95.jpg

Indi sosiyete y’abacanshuro yagiye isimbura ingabo z’Amerika muri Iraki ni Triple Canopy, ifite ingabo zigera ku 1.800 higanjemo abaturutse muri Uganda na Peru, n’amasezerano afite agaciro kagera kuri miliyari 1.5$. Iyi sosiyete kandi ifite amasezerano mu tundi turere tw’isi: Haiti, aho barinda ambasade y’Amerika, na Israel, ndetse inatanga serivisi zo kurinda Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.

DynCorp

dyncorp.jpg

DynCorp, ifite icyicaro muri Leta ya Virginia, ni imwe mu masosiyete umunani ya gisirikare yigenga Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yahisemo kuguma muri Irak igihe ingabo z’Amerika zahavaga. Abacanshuro ba DynCorp barwanyije inyeshyamba zo muri Colombia n’abacuruza ibiyobyabwenge muri Peru. Ni itsinda rinini rifite abakozi barenga 10,000, ryinjiza hafi miliyari 3.4 z’amadolari. DynCorp kandi ikorara muri Afurika, mu Burayi bw’iburasirazuba, no muri Amerika y’Epfo.

Mu gihe cya Operation Iraqi Freedom, DynCorp yari imwe mu bigo by’umutekano by’abikorera byakoreshejwe cyane nyuma ya Blackwater (Academi).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *