RDF ivuga ko idashyigikira M23, nta barwanyi bayo bahungiye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko nta ruhare gifite mu bitero umutwe bivugwa ko ari M23 wagabye muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kandi ko kitigeze kiwushyigikira.

Muri iri tangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, RDF yagize iti: “Igisirikare cy’u Rwanda ntigira uruhare kandi ntishyigikira ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wahoze ari M23.”

Uyu mutwe wagabye igitero muri Rutshuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushyingo, amakuru amwe akavuga ko waturutse muri Uganda, andi akavuga ko waturutse mu Rwanda unyuze muri Pariki ya Virunga.

RDF ivuga ko uyu mutwe utigeze uhungira mu Rwanda ubwo abarwanyi bayo barambikaga intwaro mu 2013. Iti: “Ariko uba muri Uganda, ahaturutse iki gitero, aho uyu mutwe witwaje intwaro wahungiye.”

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibivugwa mu bitangazamakuru n’abayobozi ko uyu mutwe wagabye igitero urutse muri iki gihugu cyangwa se wahungiye muri iki gihugu ari icengezamatwara (propaganda) rigamije kudobya umubano wacyo na RDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDF ivuga ko idashyigikira M23, nta barwanyi bayo bahungiye mu Rwanda
    Ikinyamakuru cyitwa Le Congo est a nous cyarondoye inshuro Urwanda rwagiye ruhakana gutera cyanga gusahura Congo ariko bikarangira bishyizwe hanze ko ari obyavuze bihama Urwanda. Dusigaye twitwa ababeshyi ku isi yose! Birababaje!

  2. RDF ivuga ko idashyigikira M23, nta barwanyi bayo bahungiye mu Rwanda
    Ikinyamakuru cyitwa Le Congo est a nous cyarondoye inshuro Urwanda rwagiye ruhakana gutera cyanga gusahura Congo ariko bikarangira bishyizwe hanze ko ari obyavuze bihama Urwanda. Dusigaye twitwa ababeshyi ku isi yose! Birababaje!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *