Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yashyize hanze ibiciro by’ibirayi ku kilo, nyuma y’iminsi bamwe mu bahinzi bavuga ko umusaruro wabo ugurwa ku mafaranga make, bikabateza ibihombo.
Kuri ibi biciro bigendanye n’ubwoko bw’ibirayi, bigaragara ko ikiri hasi ari amafaranga y’u Rwanda (Frw)155 ku kilo, ikiri hejuru kikaba Frw 300 ku kilo.
MINICOM ivuga ko umuhinzi azajya agurisha ikilo cy’ibirayi bya Kinigi kuri Frw 225, nibigera mu Nzove kigurishwe 255, umuguzi wa nyuma akigure Frw 300.
Umuhinzi azajya agurisha ikilo cya Kuruseke Frw180, nibigera mu Nzove kigurishwe 210, umuguzi wa nyuma akigure Frw255.
Umuhinzi wa Kirundo azajya ayigurisha Frw185/Kg, nigera mu Nzove igurishwe Frw215/Kg, umuguzi wa nyuma ayigure Frw260/Kg.
Umuhinzi wa Peko azajya ayigurisha Frw155/Kg, igurishwe Frw185/Kg mu Nzove, umuguzi wa nyuma ayigure Frw230/Kg.
Rwangume/Rwashaki izajya igurwa Frw165/Kg ku muhinzi, igurishwe Frw195/Kg mu Nzove, umuguzi wa nyuma ayigure Frw240/Kg.
Nyirakarayi izajya igurirwa ku muhinzi kuri Frw165/Kg, igurishwe kuri Frw195/Kg mu Nzove, umuguzi wa nyuma ayigurire kuri Frw240/Kg.
Ibi biciro biratangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021.


