Hon. Tito Rutaremara uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye akaba n’umwe mu babaye muri Uganda igihe kirekire mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko Perezida Yoweri Museveni agirira ishyari u Rwanda na Perezida wa Repubulika yarwo, Paul Kagame.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Igihe cyerekeye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, n’impamvu zishobora kuba ziwutera.
Bimwe mu byo Leta ya Uganda yagiye ishinja u Rwanda muri iki gihe ibihugu bibanye nabi, birimo ko rwoherezayo intasi. Gusa Rutaremara we avuga ko ntacyo iki gihugu cyatata/cyanekayo kuko nta kidasanzwe bafite.
Ahubwo we abona ko kimwe mu bituma umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuba mubi ari ishyari rya Museveni, rishingiye ku buryo u Rwanda rumaze gutera imbere nyuma yo kubohorwa mu 1994.
Yagize ati: “U Rwanda racu rwavuye habi ariko rugenda rutera imbere, noneho Abanyafurika bati ‘Murebe ibyo u Rwanda rwakoze’, ibyo byamuteye ishyari, akareba agasanga yatangiye mbere ariko abavugwa bateye intambwe kandi igaragara ni u Rwanda.”
Rutaremara kandi avuga ko kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ayobora neza, nabyo bitera Museveni ishyari. Ati: “Ikindi tugira Perezida uyobora neza, Abanyafurika bakamukunda n’Isi ikamukunda, inama nini zibaye baramuhamagara, we ntibamuhamagare. Ibyo gutangiza Afurika ngo bayivugurure ni we batoranyije ngo ayigurure. Iryo shyari rero arifitiye na Perezida Kagame.”
Umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Uganda umaze imyaka igera kuri itanu. Ubuhuza bwo kunga ibi bihugu byafatwaga nk’ibivandimwe bwakozwe na Angola hamwe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo busa n’aho ntacyo bwatanze.

16 Responses
Rutaremara avuga ko Museveni agirira ishyari u Rwanda na Kagame
ukuri kwuzuye.

Muzehe ntaco atazi. Avuze ukuri . Biragaragara.

Hhhhh! Ngo ishyari? iturize Vier nawe ukuri urakuzi ibyo bihabanye nibyo uvuze.

ibyayunganda byo bimeze nabi pe ariko batubabarire bafungure imipaka tubone uko tubaho